RFL
Kigali

Ku bufatanye na GIZ Hanga Ahazaza, SKOL yiyemeje guhindura ubuzima bw’Abaseriveri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/06/2021 10:27
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘SKOL Brewery Ltd’ rufatanyije n’ikigo cy’Abadage cy’iterambere ‘GIZ Hanga Ahazaza’ batangije amahugurwa agamije kuzamura ubumenyi no guteza imbere abakora akazi ko kwita ku bakiriya (Abaseriveri) haba muri za Hoteli, ama-Restaurant, utubari, Motel n’ahandi.



Ni igikorwa kimaze iminsi cyaratangiye, impande zombi zikaba zariyemeje ko bizagera mu Ukuboza 2021, byibura abantu 600 baramaze guhugurwa. Ku ikubitiro, icyiciro cya mbere cy’amahugurwa, hahuguwe abantu 40 b’ibyiciro byombi (Abagabo n’abagore) kikaba ari igikorwa kigiye gukomeza kugeza mu Ukuboza 2021.

Uruganda rwa SKOL rwashoye hagati ya miliyoni 50-100 muri iki gikorwa, ruvuga ko rwizeye rudashidikanya ku kamaro k’aya mahugurwa mu guhanga imirimo k’urubyiruiko bizagira ingaruka nziza mu iterambere ry’igihugu. Agaruka ku mpamvu bahisemo guhugura Abaseriveri, Umuyobozi mukuru w’Uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert, yavuze ko bameze nka ba Ambasaderi b’ibigo bakorera.

Yagize ati ”Twahisemo guhugura Abaseriveri kubera ko aribo bahura n’abantu cyane kandi kenshi, usanga bameze nka ba Amabasaderi b’ibigo bakorera, kwakira neza abakugana bigaragaza isura nziza haba ku kigo ukorera ndetse n’igihugu muri rusange, twizeye ko aya mahugurwa azatanga umusaruro mwiza ndetse n’umusanzu ku iterambere ry’igihugu”.

Niyibigira Charmaine, umuyobozo muri GIZ Hanga Ahazaza, yavuze ko hatangijwe aya mahugurwa hagamijwe kunoza no kugaragaza itandukaniro kuri serivisi zitangwa mu Mahoteli na za Restaurant.

Yagize ati ”Twatangije aya mahugurwa mu kuzamura ubumenyi no kugaragaza itandukaniro mu itangwa rya serivisi no kwakira ababbagana, kugira ngo bamenye inshingano zabo n’uruhare bagira mu guha serivisi nziza abasura u Rwanda.

“Amahugurwa ab iminsi ibiri, SKOL ikaba idufasha muri icyo gikorwa, kuko ifite aho icuruza ibinyobwa byayo kandi bifasha ababa bari guhugurwa, kubera icyorezo cya COVID-19, mu cyiciro cya mbere hahuguwe abantu 40”.

Ibi bigo bifite intego yuko iki gikorwa kizagera mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo hahugurwe urubyiruko rubashe kwihangira imirimo no gutanga serivisi nziza.

Abahuguwe mu cyiciro cya mbere, batangaje ko amahugurwa babonye yabunguye byinshi batari bazi mu kazi bakora.

Mukahirwa Clementine, umwe mu bahuguwe yavuze ko amahugurwa yabonye agiye kumufasha kunoza inshingano ze mu kazi.

Yagize ati”Hari byinshi nungukiye muri aya mahugurwa, ntabwo narinzi ko iyo ugiye guseriva umuntu umuhera iburyo, nta nubwo narinzio uko bigenda iyo useriva abantu bari mu bigero bitandukanye. Uretse kuduhugura mubyo tutari dusanzwe tuzi, aya mahugurwa anatwibutsa inshingano zacu n’uruhare tugira mu guha serivisi nziza abatugana”.

Uyisaba Augustin nawe uri mu bahuguwe, yavuze ko aya mahugurwa amusigiye kumenya no kwita ku byifuzo by’umukiriya kandi kamuha serivisi nziza muri byose.

Uretse guhugurwa mu gutanga serivisi ziboneye, abitabiriye amahugurwa bahabwa n’ubumenyi ku bijyanye n’indimi hibandwa cyane ku cyongereza.

GIZ Hanga Ahazaza na SKOL bizeye ko aya mahugurwa azazamura urwego rwa serivisi mu gihugu haba mu mahoteli, Reastaurant n’ahandi hahurira abantu benshi ndetse n’urubyiruko rwihangira imirimo rukaba ruziyongera ku bwinshi.

Amarembo aruguruye kuri buri wese, kuko ushaka kubona ayo mahugurwa yasura imbuga nkoranyambaga za SKOL ahari amakuru y’imbitse kuri iki gikorwa ndetse aba yabasha kujya mu mubare w’abazahugurwa.

Nyuma y’amahugurwa, uwahuguwe ahabwa seritifika isinyweho na GIZ Hanga Ahazaza na SKOL, igaragaza ko yihuguye nmu gutanga serivisi ziboneye.

Ubuyobozi bwa SKOL n'ubwa GIZ Hanga Ahazaza bwatangije amahugurwa yo guteza imbere serivisi zo mu Mahoteli, Restaurant n'ahandi hahurira abantu benshi

Aya mahugurwa azasiga byibura urubyiruko 600 ruhuguwe

Umuyobozi wa SKOL Ivan Wulffaert avuga ko iki gikorwa kizagira uruhare mu iterambere ry'igihugu

Ubuyobozi bwa GIZ Hanga Ahazaza buvuga ko bwizeye kubona urubyiruko rwinshi rwihangira imirimo nyuma y'aya mahugurwa

Mukahirwa Clementine uri mu bahuguwe avuga ko yungukiye byinshi muri aya mahugurwa

Uyisaba Augustin wahuguwe avuga ko aya mahugurwa agiye kumufasha kunoza serivisi atanga

Iki gikorwa cyari cyatumiwemo itangazamakuru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND