RFL
Kigali

Kubera umwenda utarishyuwe Akagera Business Group yisubije imodoka ya Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/05/2020 16:01
0


Nyuma yo kugenda biguru ntege mu kwishyura umwenda wa Miliyoni 36 z’amanyarwanda ikipe ya Rayon Sports ibereyemo ikigo c’ubucuruzi cya Akagera Business Group (ABG) nk’ikigo cyari cyayigurishije imodoka itwara abakinnyi, cyafashe umwanzuro wo kuyisubiza.



Hashize amezi asaga abiri, ikipe ya Rayon Sports iri kurwana n’ibibazo by’amikoro bitayoroheye, harimo no gushaka imishahara y’abakinnyi n’ibirarane babereyemo abakozi bose b’iyi kipe.

Byahumiye ku mirari, ibibazo b’ubukene byivangamo n’ibihano ubuyobozi bukuru bwa Rayon Sports bwafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ aho umuyobozi mukuru Sadate Munyakazi n’umuvugizi mukuru Jean Paul Nkurunziza bahanwe, muri iyi kipe havuka igisa n’indi komite nshya cyiswe ‘Akanama ngishwanama’.

Aganira na Radio 10, Abraham Kelly uri gukora nk’umunyamabanga wa Rayon Sports, yemeye ko iyi modoka yasubiye mu maboko ya banyiri ayo. Yagize ati “Kubera ko amasezerano atubahirijwe byabaye ngombwa ko Akagera kisubiza imodoka”

Ikipe ya Rayon Sports yari yaguze iyi modoka muri gahunda yo kugira ngo ijye ibafasha mu ngendo z’abakinnyi bajya mu myitozo, ku bibuga by’imikino n’ahandi iyi kipe iba yakoreye ibikorwa bitandukanye, bityo binabafashe kugabanya amafaranga asohokaga bakodesha imodoka.

Muri Miliyoni 90 bayiguze, kuri ubu barishyuzwa miliyoni 36 bataratanga. Si ubwa mbere Akagera Business Group bafatiriye iyi modoka kuko no mu mwaka ushize bari bayisubije, ariko habaho ibiganiro hagati y’impande zombi iza kurekurwa isubira mu kazi bisanzwe.


Akagera Business Group bisubije imodoka ya Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND