RFL
Kigali

Kwizera Pierrot wamamaye muri Rayon Sports yasinye muri AS Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/09/2019 21:09
1


Kwizera Pierrot Umurundi akaba umukinnyi udashidikanwaho hagati mu kibuga wanavuzweho amakuru mu biganiro byo gusinya muri Musanze FC yo mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda mu kuba yamusinyisha, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali.



Kwizera Pierrot uzwi nka Mansare, yabaye umukinnyi wubashywe muri Rayon Sports mu myaka itatu aza kuyivamo ajya muri Aziya ariko kuri ubu akaba ari umukinnyi wo hagati muri AS Kigali nyuma yo kuyisinyira amasezerano mu mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2019.  


Uva ibumoso: Komezusenge Daniel umunyamabanga wa AS Kigali, Kwizera Pierrot na Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali

Kwizera Pierrot yasinye muri AS Kigali nyuma y’uko ananiranwe na Musanze FC yamuhaga amafaranga macye.

Nyuma ni bwo ikipe ya Rayon Sports yaje kujya muri gahunda yo kuba yamugarura ariko hazamo gutinda bituma AS Kigali ihita imusamira hejuru ikaba yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.


Kwizera Pierrot mu mwambaro wa AS Kigali 


Kwizera Pierrot (23) yagarutse muri shampiyona y'u Rwanda nyuma y'uko ayiherukamo ari muri Rayon Sports   

KWIZERA PIERROT YAMAZE KWEREKEZA MURI AS KIGALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasamagera4 years ago
    Ariko Rayon yaba yarakodesheje akazu mu migina cyangwa matimba ko bagiye kuzajya bayirongora buri munsi nkabarongora indaya?





Inyarwanda BACKGROUND