RFL
Kigali

Lion Gaga yasohoye umugani 'Umwenda mushya w'umwami' wakwifashishwa mu burere bw'abana n'abakuru-WUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/01/2022 16:45
0


Ubusanzwe iyo umuntu avuze 'umugani' benshi bahita basubiza amaso inyuma ku bw'Abami kuko ariho imigani yakoreshwaga cyane ari naho myinshi yahimbwe, Umuhanzi Lion Gaga ukunda gukora udushya yashyize hanze umugani yise 'Umwenda mushya w'umwami' wumvikanamo umukobwa witwa Uwase Julie wawuciye.



Lion Gaga wamenyekanye mu ndirimbo nka  'Rekura Amazi', 'Ba Intwari', 'Uhoraho' n'izindi, aganira na InyaRwanda yagarutse ku mugani 'Umwenda mushya w'umwami' urimo ubuhanga bwinshi,  uyu mugani ni igitekerezo gisanzwe kiriho ariko agashimangira ko nk'umuhanzi  yagombaga kuwutekereza mu bundi buryo bwa gihanzi no kongeramo urujyano rw'ubutumwa bwafasha benshi.


Lion Gaga yagize ati:' Uyu mugani waje kugitekerezo gisanzwe kiriho nongeramo ubutumwa bushobora gufasha ku burere bw'abana ndetse n'abantu bakuru dore ko nabo baba babukeneye, kandi nashatse gukora ishusho rifite isura ya kinyarwanda ngamije gufasha abana kuba bakura bazi umuco nyarwanda'.


Uwase Julie waciye umugani 'Umwenda mushya w'umwami' wasohowe na Lion Gaga 

Umuhanzi Lion Gaga akomeza avuga ko afite imigani myinshi azagenda asohora, ati:'  Mfite imigani myinshi yanjye bwite mbateganyirije iza ikurikiye uyu, ishingiye ku muco no ku burere bw'abana'. Uyu mugani wumvikanamo Lion Gaga, Uwase Julie, umwami yari Ntare, Umunyamitwe urimo ni Christophe Nkusi, umwana wumvikanamo yitwa Fine, umuziki urimo watunganijwe na Denys, Uwashushanyije ni Lion Gaga, Uwatunganyije amashusho ni Lion Gaga.

KANDA HANO WUMVE UMUGANI 'UMWENDA MUSHYA W'UMWAMI'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND