RFL
Kigali

Benjamin Dube yakuriwe ingofero mu gitaramo gikomeye yatumiwemo na True Promises-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/08/2019 21:38
0


Kuri iki Cyumweru tariki 11/08/2019 muri Intare Conference Arena habereye igitaramo gikomeye True Promises yatumiyemo Umunya-Afurika y’Epfo Bishop Benjamin Dube. Muri iki gitaramo cyiswe “True worship live concert” Benjamin Dube yakuriwe ingofero.



Iki gitaramo cyabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo, kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019. Cyateguwe n’itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, True Promises ritumira Bishop Benjamin Dube, Alarm Ministries, Shekinah worship team ya ERC Masoro na Sam Rwibasira.


True Promises baririmbye indirimbo zinyuranye zirimo n'izitarajya hanze

Ni igitaramo batumiyemo Benjamin Dube wari utaramiye bwa mbere mu Rwanda Ni umuramyi ukunzwe umaze imyaka 33 yiyeguriye Imana. Indirimbo ze zahesheje benshi umugisha zomora imitima ya benshi. Azwi birushijeho mu ndirimbo “You Love Me”, “Ngiyakuthanda”, “He keeps on doing”, “Yiwo Lawa Amandla”, “Bless the Lord”, Bow dawn and worship” n'izindi nyinshi.


Benjamin Dube mu gitaramo cya mbere yakoreye mu Rwanda

True Promises yatumiye Benjamin Dube, izwi cyane mu ndirimbo 'Mana Urera' n'izindi zinyuranye zirimo; Nzakwamamaza, Wadushyize ahakwiriye, Nzamubona, Ndabihamya n'izindi. Muri iki gitaramo, True Promises yishimiwe bikomeye mu ndirimbo 'Nzakwamamaza', 'Wadushyize ahakwiriye' n'izindi.


True Promises mu gitaramo yari imaze hafi umwaka wose itegura


Abahanzi Tonzi, Serge na Israel Mbonyi bitabiriye iki gitaramo

UKO IKI GITARAMO CYAGENZE MU NCAMAKE

Abakozi b’Imana batandukanye babanje kuvuga amagambo akomeye bari ku ruhimbi baha ikaze abantu bari bitabiriye iki gitaramo. Basenze basaba Imana guha umugisha buri wese witabiriye iki gitaramo basaba ko cyagenda neza ku munota wa Mbere kugeza gisojwe.

Saa cyenda n’iminota 50’: Itsinda ry’ababyinnyi n’abaramyi Shekinah worship Team ryahamagawe ku ruhimbi. Umwe muri bo yafashe indangururamajwi avuga ko bataje kuririmba mu gitaramo ahubwo baje guhesha Imana icyubahiro binyuze mu kuyiririmbira. Yabanje gusenga ati “Reka ukuboko kwawe kuzure. Reka amahoro yongere atembe mu mutima. Reka aha hantu huzure ishimwe.”


Iki gitaramo cyitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye

Shekinah worship team yehereye ku ndirimbo ivuga ngo “Ntabe ari twebwe” abari mu gitaramo barahaguruka bafatanya nabo kuramya Imana. Ni indirimbo ifite amagambo yoroheye buri wese kuyafata mu mutwe. Ni imwe mu ndirimbo iri tsinda rifite ikunzwe cyane. Shekinah yaririmbye ifite abaririmbyi barenga 50. Basoje kuririmba iyi ndirimbo bakomewe amashyi na benshi banyuzwe n’ubuhanga bwabo. Iri tsinda ryari riyobowe n’umuhanzi Arsene Tuyi wanateye indirimbo 'Nara'.


Iki gitaramo cyabereye muri Intare Conference Arena

Iri tsinda kandi ryishimiwe mu ndirimbo “Eyewe”, “Aitwe Mungu”, “Elomb” n’izindi zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Bavuye ku rubyiniro bakuriwe ingofero. Saa 16h:31’: Itsinda Alarm Ministries ry’abaramyi bamaze igihe kinini mu murimo w’Imana bahamagawe ku ruhimbi. Ni itsinda ryagwije ibigwi hashingiwe ku gihe bamaze. Rifite abaririmbyi barenga 50.


Alarm Ministries mu gitaramo cya True Promises

Ni itsinda rihamagarwa abari mu gitaramo bakishima. Umuziki wabo wirangira ubashyira imbere y’andi matsinda mu Rwanda bigashimangirwa n’uburyo bahanika amajwi. Bageze ku ruhimbi bahereye ku ndirimbo yabo iri mu zikunzwe muri iki gihe bise “Yahozeho’’. Iyi ndirimbo yatewe n’umukobwa w’umuhanga w’ijwi ari we Umutoni Solange afashishijwe na Zebedayo Richard. Iri tsinda kandi ryaririmbye indirimbo "Umwaka w’imbabazi”, “Nkomeze nkwizere” n’izindi nyinshi.


Pastor Tom Gakumba ni we wayoboye iki gitaramo

Abitabiriye iki gitaramo bafashije bikomeye iri tsinda mu ndirimbo zabo zizwi mu buryo bukomeye. Umubare w’abitabiriye wagendaga wiyongera umunota ku munota; buri cyicaro cyateganyijwe cyarimo abisunze Imana. Iri tsinda kandi ryaboneyeho no gutumira abantu mu gitaramo rizakora tariki 01 Nzeli 2019. Bavuye ku ruhimbi saa kumi n’imwe n’iminota 01’, bakomerwa amashyi mu buryo bukomeye bashimirwa uburyo bahembuye imitima ya benshi.

UMWANYA WA TRUE PROMISES YATEGUYE IGITARAMO:

Saa kumi n’imwe n’iminota 16’: Itsinda rya True Promises ryateguwe igitaramo ryahamagawe ku ruhimbi. Imyambarire, imicurangire n’uko bagaragara yahindutse. Amatara yazimijwe mbere y’uko batangira kuririmba, akaruru k’ibyishimo kuri benshi bari bategereje itsinda kavugijwe.

Abacuranzi ba True Promises batangiye kugenzura ibyuma bumva niba koko bivuga neza mbere y’uko batangira guhesha umugisha ubwoko bw’Imana. Iri tsinda ryahagurukiwe batangira basenga bati “Mana tugushyize hejuru. Turashima imbaraga zo kuramya. Turagushimiye kuri uyu mwanya. Turagushimiye ku bw’indirimbo nshya,”


True Promises igizwe n’abaririmbyi barenga 50. Abasore bambaye imyenda ihuje ibara cyo kimwe n’abakobwa. Barasa neza nk’abateguye igitaramo koko. Mbere y’uko baririmba umuziki wirangira mu matwi, Umuvugabutumwa Huduma James, yabwirije ijambo ry’Imana yitsa ku ‘Kuramya Imana by’Ukuri’. Yavugaga mu rurimi rw’Icyongereza afite umusemurira mu kinyarwanda.

Yasabye abitabira igitaramo kuba mu buzima bwiza ariko kandi bajyanisha no kuramya Imana yo kwizerwa ibihe byose. Imbere y’abitabiriye iki gitaramo cyari kimaze igihe gitegerejwe, True Promises yaririmbye indirimbo nka “Wadushyize ahakwiriye”. Iri tsinda ryari ririmo no gufatwa amashusho y’indirimbo baririmbye ku ruhimbi rwo muri Intare Conference Arena.

Baririmbye kandi indirimbo “Ubuturo bwera”, baririmba indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza bise “I trust you Lord”, “Wadushyize Ahakwiriye” ikunzwe kuva yashyirwa hanze. Ni imwe mu ndirimbo bafite batera bakirikizwa.


True Promises mu gitaramo batumiyemo Benjamin Dube

Abaririmbyi ba True Promises baririmbye banoza neza imiririmbire, bayobowe na na Mbonigaba Bonnke Umuyobozi wabo ndetse na Diane Nyirashimwe. Iri tsinda ryaririmbye rifatwa amashusho n’amafoto y’urwibutso rwasigaranywe n’abitabiriye iki gitaramo. Bakuranwe indangururamajwi banoza indirimbo zabo. Bose bati “Yesu ni uwo kwizerwa. Uri umurinzi w’ubuzima bwacu. Twasanze uri wo kwizerwa.”

TRUE PROMISES YATEYE IRIKIRIZWA:

Mu gihe kirenga isaha iri tsinda ryamaze ku ruhimbi, baririmbye bahagurukiwe. Bati “Tuzahora turirimba indirimbo z’amashimwe.” Banyujijemo basoma ku mazi basaba abitabiriye iki gitaramo gusuhuzanya mbere y’uko banzika n’umuziki utanga ibyishimo bamaze igihe kinini bakora. Bati ‘Nta mpamvu yatuma tudashyira hejuru icyubahiro cy’Imana.”

Basabye abitabiriye iki gitaramo gushaka impamvu ituma banezererwa n’Imana. Bakomereje ku ndirimbo “Mwami Yesu”, baririmbye bafashwa byihariye n’abitabiriye igitaramo, basoje iyi ndirimbo bakomewe amashyi. Ubuhanga bagaragaje mu miririmbire bwatumye benshi bakoma amashyi y’urufaya, abandi baricara batuza bagaburira amatwi.


Iri tsinda ryaririmbye zimwe mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Icyongereza, n’izindi baririmbye bafatwa amashusho [Live recording] bakubiye kuri album bitegura gushyira hanze. Indirimbo baririmbamo ngo “Uri Uwera Mwami Mana” yahagurukije n’abari bicaye; yasembuwe n’amajwi meza y’abagize True Promises. Bayiteye abari mu gitaramo bafite telefoni zifata neza amashusho barayabika.

Ni indirimbo igizwe n’amagambo yoroheye benshi kuyafata mu mutwe hari nk'aho bagira bati “Uri Uwera mwami Mana…Tuzamuye amaboko icyubahiro n’amashimwe bibe ibyawe.” Iri tsinda ryashimangiye ubushongore n’ubukaka bubatse mu myaka irenga 10 bamaze mu ivugabutumwa; babyongeraho kuririmba nyinshi mu ndirimbo zo hambere bahereyeho bagitangira urugendo rw’umuziki.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi b’amazina azwi nka Serge Iyamuremye wakunzwe mu ndirimbo “Biramvura”, Israel Mbonyi uherutse gushyira hanze indirimbo “Ikamba” yasohokanye n’amashusho yayo, Uwitonze Clementine [Tonzi], Prosper Nkomezi, Yvan Buravan, Brian Blessed, Gaby Kamanzi, Aime Uwimana, Dinah Uwera, n’abandi bantu bakomeye bo mu Rwanda.

True Promises bongeyeho indirimbo ‘Uhoraho ni wowe Mana’ basoreza ku ndirimbo "Nzakwamamaza" yatewe n’umuririmbyi Nyirashimwe Diane. Iyi ndirimbo yatumye benshi baririmba bitera hejuru, babyinira Imana biratinda; ibyishimo by’ikirenga bisaga benshi.


Yvan Buravan yitabiriye iki gitaramo

Saa Moya n’iminota 09’: Umuramyi Sam Rwibasira yahamagawe ku rubyiniro: Ni umusore ukiri muto utanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yaririmbye afashwa mu miririmbire na True Promises yari iki ku rubyiniro aririmba indirimbo “Witinya”. Sam Rwibasira ni umuhanzi akaba n’umucuranzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Indirimbo imwe yaririmbye muri iki gitaramo yamwaguriye igikundiro anitegura gukora igitaramo cye yise “Naramubonye Live Concert” yitiriye indirimbo ye.


Sam Rwibasira yaririmbye muri iki gitaramo

True Promises Ministries yavuye ku ruhimbi isoreje ku ndirimbo “Calvary” izwi na benshi nka “Yarabirangije”. Abaririmbyi bashinguye ikirenge ku ruhimbi bakomerwa amashyi y’urufaya bashimirwa guhembura ubwoko bw’Imana bitabiriye iki gitaramo.

UMWANYA WA BISHOP BENJAMIN DUBE WAGEZE:

Saa moya n’iminota 33’: Abacuranzi n’abaririmbyi Benjamin Dube binjiye muri Intare Conference Arena bitwaje byinshi mu bicurangisho. Yitwaje itsinda ry’abacuranzi barenga batanu bambaye imyambaro yiganjemo ibara ry’umukara.

Uwari uyoboye iki gitaramo, Pastor Tom Gakumba yavuze ko benshi bitabiriye iki gitaramo babonye ku mashusho igihe kinini Benjamin Dube ariko ko kuri uyu munsi basubijwe. Yavuze ko yehembuye benshi mu gihe kirenga imyaka 33 uyu mukozi w’Imana amaze atanga ibyishimo kuri benshi.

Ati ‘Ni umugabo w’Imana, kumuvuga wakumirwa. Wakwibaze ese aracyafite ingufu zo kuramya Imana.” Yahise asaba abitabiriye igitaramo guhagaruka bose bagafatanya kwakira Benjamin Dube. Yavuze ko uyu munsi u Rwanda ruhawe umugisha cyo kimwe n'akarere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Amatara yazimijwe, Benjamin Dube agera ku ruhimbi benshi bagira bati “Dube”, "Dube",...bungikanyamo amajwi y’urufaya. Imbere y’abitabiriye igitaramo, Benjamin Dube yavuze ko Imana yatwaye se akiri muto ariko ko yakomeje gusobanukirwa neza ineza yayo ariyikorera umunsi ku wundi. Avuga ko kuba ari umukozi w’Imana, umubyeyi, umuririmbyi, producer byose yabifashijwemo n’Imana mu rugendo rwose yakoze kugeza n’ubu.

Ati “Dukeneye gukomeza kuba abizerwa. Tukaba ikiraro ku bandi. Ntabwo nizeye cyane abantu ahubwo ibyanjye byose nabihaye Imana. Imana ishobora gukoresha n’umwana ukiri muto.” Yavuze ko u Rwanda ruhiriwe kuko rufite abakiri bato kandi ko ahazaza ari hejo. Ati “Reka ahashize hatubere amasomo ariko kandi dutumbere ejo heza hazaza.”


Benjamin Dube yaririmbanye na True Promises indirimbo 'Mana Urera' n'indi nshya bakoranye

Benjamin Dube ni umunya-Afurika y’Epfo wabonye izuba ku wa 23 Mutarama 1962. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu, avuka kuri Rev. Benjamin Dube witabye Imana na Grace Dube [Nyina asanzwe ari umwigisha mu rusengero rwe]. Yakuriye mu gace ka Meadowlans muri Soweto. Benjamin Dube yasesekaye bwa mbere i Kigali, mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019.

Saa moya n’iminota 47’: Benjamin Dube yifashishije abaririmbyi b’igitsina gore babiri, umuririmbyi umwe w’umugabo n’abacuranzi bane. Yahereye ku ndirimbo yise “ Your name” asoje kuririmba iyi ndirimbo yagize ati “Imana yiteguye kubashima kuba mwitabiriye.”

Yashyimye abamuteguriye urubyiniro barimo True Promises, avuga ko ari inshuro ya mbere ageze mu Rwanda kandi ko yishimiye uko yakiriwe. Ati “Ntabwo ndirimba kugira ngo nshimishe abantu ahubwo nshimisha Imana.”


Benjamin Dube hamwe na True Promises Ministries

Uyu muramyi ari mu itsinda ryiswe “Spirit of praise” ndetse ni we waritangije. Muri iri tsinda hanabarizwamo Papane aheruka i Kigali mu gitaramo yakoreye muri Christian Life Assembly (CLA) aho yavuze ko yaje i Kigali gutegura uruhimbi rwa mukuru we Benjamin Dube.

Iminota icumi ya mbere ari ku rubyiniro yari ihagije ngo Dube akuremo ikote. Yaserutse yambaye ipantalo y’ibara ry’ubururu, ishati y’ibara ry’umweru n’inkweto zifite ibara ry’umweru n’umukara mucye imbere. Yari yambaye isaha y’agaciro ku kuboko. Imyaka afite ntaho ihuriye n’uburyo anoza imiririmbire. Ni umuhanga mu kugenzura ijwi, akaba intyoza mu kugenzura neza uruhimbi.


Abaririmbyi Benjamin Dube yavanye muri Afrika y'Epfo

Indirimbo ye yise “Jehovah” yashyize benshi mu mwuka. Ni indirimbo yateye arikirizwa. Yaririmbye kandi indirimbo nka “‘Make a Joyful Noise’’ na ‘‘I feel like going on’’. Nyuma yo kuririmba izi ndirimbo yahamagaye ku rubyiniro Mbonigaba Bonnke Umuyobozi wa True Promises amushyikiriza impano zitandukanye zirimo umupira, alubum ye yakubiyeho indirimbo zitandukanye n’ibindi. Yavuze ko na we ari umwana we.

Yahamagaye kandi umunyempano Precious Nina Mugwiza avuga ko ari umukobwa we bahuriye mu mahanga mu irushanwa ry’abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni irushanwa ryitwa 'Imba Diaspora' rihuza abanyempano b'abanyafrika baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Irushanwa ryo muri 2018 ryegukanwe n'umunyarwanda Precious Nina, icyo gihe Benjamin Dube akaba ari we wari ukuriye akanama nkemurampaka.


Precious Nina yaririmbye muri iki gitaramo cyatumiwemo Benjamin Dube

Benjamin Dube uri mu bakomeye ku mugabane wa Afurika, avuga ko adashobora kugereranya ibyabereye muri Afurika y’Epfo n’amahano yabereye mu Rwanda; avuga ko ibi yabibonye ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali akangurira abitabiriye iki gitaramo kugira umutima w’imbabazi.

Ati “Iyo udafite Imana uratsindwa…Imana yiteguye kuguha inzu yo kubabarira. Umugisha wanjye ni wowe. Wowe ni wowe mugisha wanjye…Nta muzungu cyangwa se umwirabura ahubwo twese turi bamwe.” Yabwiye urubyiruko gushyigikirana mu byo bakora byose. Ati “Reka nkoreshe uyu mwanya kugira ngo buri munyarwanda wese amenye ko nshima aho mugeze.”

Precious; Umukobwa wa Benjamin Dube basangiye uruhimbi:

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Benjamin Dube yashimangiye ko kuva yabona Precious Nina yamubonyemo impano itangaje ko yiteguye kumufasha kuyirera. Yamuhaye umwanya mu gitaramo atera indirimbo yise “ Bown down (finale)”. Iyi ndirimbo uyu mukobwa yaririmbye anoza neza imiririmbire ahuza na Benjamin Dube, ibintu byanyuze benshi. Basoje kuririmba iyi ndirimbo bahoberanye.

Benjamin Dube yakomereje ku ndirimbo yise “He Keeps on doing” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 12 mu gihe cy’umwaka imaze ku rubuga rwa Youtube. Ni imwe mu ndirimbo afite zatumye izina rye rirushaho kumenyekana birushijeho. Iyi ndirimbo yishimiwe mu buryo bukomeye ndetse na Precious wari uvuye ku rubyiniro yahagurutse ayiririmbira mu byicaro yari yateguriwe.


Benjamin Dube hamwe na True Promises yamutumiye mu Rwanda

Saa tatu n’iminota 10’: Yahamagaye ku rubyiniro itsinda rya True Promises bamwigisha kuva “Mana urera” ikaba indirimbo yabo yakunzwe mu buryo bukomeye, bahise bayiririmba binyura benshi. Ni indirimbo yatewe na Diane uri mu nkimbi za mwamba muri iri tsinda.

Iyi ndiririmbo bayiririmbye bafatwa amashusho [Live recording]. Iyi ndirimbo yishimiwe bikomeye bamwe bava mu byicaro byabo bajya kubyinira imbere y’umuramyi ukomeye muri Afurika; biteye hejuru abandi bamufata amafoto n’amashusho y’urwibutso.

Yahise atera indirimbo yise “Yiwo Lawa Amandla” yishimiwe mu buryo bukomeye. Indirimbo z’uyu mugabo nyinshi zifashishwa mu nsengero; afite indirimbo yitwa “Thelu’moya” imaze imyaka itandatu ku rubuga rwa Youtube yashyizwe mu Kinyarwanda biba “Mbega urukundo”, “Ketshepile Wena” yahimbwemo “Hariho Impamvu”, n’izindi nyinshi.

Nyuma ya buri ndirimbo yose, Benjamin Dube yabwiraga ijambo ry’Imana abitabiriye iki gitaramo. Yavuze ko n’ubwo ari inshuro ya mbere ageze i Kigali ariko ko azagaruka. Ashima cyane True Promises yamufashije kugera i Kigali ku nshuro ye ya mbere. Yavuze ku ruhimbi saa tatu n’iminota 33’ asiga abaririmbyi ba True Promises basezera abitabiriye igitaramo.

REBA AMAFOTO Y'IGITARAMO TRUE PROMISES YATUMIYEMO BENJAMIN DUBE

Shekinah Worship Team ya ERC Masoro

Israel Mbonyi yaryohewe n'igitaramo cya True Promises

Yayeli wo muri Kingdom of God yitabiriye iki gitaramo

Bishop Dr Masengo Fidele hamwe n'umufasha we


Gaby Irene Kamanzi mu gitaramo cya True Promises

Aime Uwimana mu gitaramo cyatumiwemo Benjamin Dube


Benjamin Dube, Bonnke Mbonigaba na Precious Nina


Benjamin Dube yahaye impano umuyobozi wa True Promises


Benjamin Dube hamwe na Bonnke Mbonigaba Perezida wa True Promises


Mbonigaba Bonnke ahoberana na Precious Nina


True Promises bavuga ko iki ari cyo gitaramo cya mbere gikomeye bakoze

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y'IKI GITARAMO

REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE


INKURU: Janvier Iyamuremye & Gideon N.M

AMAFOTO: Mugunga Evode-Inyarwanda Art Studio

VIDEO: Cecile Uwamaliya-Inyarwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND