RFL
Kigali

Jacques Tuyisenge yafashije APR FC gutsinda Kiyovu Sports mu mukino wabonetsemo ikarita itukura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/12/2020 15:07
2


APR FC yatangiye neza urugamba rwo gushaka kwisubiza igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka itsinze Kiyovu Sports 1-0, Karekezi atakaza umukino wa kabiri wikurikiranye. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki 11/12/2020.



KURIKIRA UKO UYU MUKINO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

90'+4: Umukino waberaga kuri Stade ya Kigali urangiye APR FC yegukanye amanota atatu ya mbere muri shampiyona y'u Rwanda nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports 1-0.

Kiyovu Sports ikomeje gukora amakosa menshi mu kibuga hagati

90'+4' Umusifuzi yongeyeho iminota ine

90' Habamahoro Vincent ahawe ikarita itukura nyuma yo guhabwa ikarita y'umuhondo ya kabiri yamuviriyemo ikarita itukura ku ikosa akoreye Manzi Thierry

87' APR FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza wahinduwe na Ombolenga Fitina ariko Mugunga Yves ntiyawubyaza umusaruro

83' Ruboneka Jean Bosco yahushije igitego cyabazwe ku mupira yateye n'umutwe ariko umunyezamu Kimenyi Yves atabara Kiyovu umupira awukuramo

77' APR FC yakoze impinduka Nizeyimana Djuma yasohotse mu kibuga, hinjira Mugunga Yves

75' Kiyovu Sports ihushije uburyo bwo gutsinda igitego ku ishoti rikomeye ritewe na Gilbert ariko Umunyezamu Hertier akuramo umupira

71' Kiyovu Sports yabonye Koruneri ariko ntiyagira icyo itanga kuko mu kavuyo kabereye imbere y'izamu rya APR FC bakorera ikosa umunyezamu Hertier

69' Habamahoro Vincent ukina mu kibuga hagati muri Kiyovu Sports ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye abakinnyi ba APR FC mu kibuga hagati

67' APR FC ihushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira uturutse kwa Yannick Bizimana, Lague awuteye unyura ku ruhande rw'izamu

64' Umukino uri gukinirwa cyane mu kibuga hagati ari nako amakipe yombi acungana

61' Koruneri ya Kiyovu Sports ku kazi gakomeye gakozwe na Babuwa Samson ariko Ombolenga Fitina umupira awushyira muri Koruneri

60' Umutoza Olivier Karekezi wa Kiyovu Sports akoze impinduka yinjiza mu kibuga Nsengiyumva Moustapha, hasohoka Irambona Eric

57' Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC, Jacques Tuyisenge asohotse mu kibuga hinjira Bizimana Yannick

Igice cya Kabiri kiratangiye, yitangijwe na Kiyovu Sports

Igice cya mbere kirarangiye, amakipe agiye kuruhuka APR FC iri imbere n'igitego 1-0.

45' +1' Yves Kimenyi akuyemo Penaliti itewe na Byiringiro Lague

43' Penaliti ya APR ku ikosa rikorewe Niyonzima Olivier Sefu mu rubuga rw'amahina

42' APR FC iri kurusha Kiyovu gukina neza mu kibuga hagati

40' Koruneri ya APR FC ku ishoti rikomeye ritewe na Ruboneka Jean Bosco ariko umupira bawohereza muri Koruneri

35' Goooal! APR FC ifunguye amazamu ku gitego kitsinzwe na Serumogo Ally ku gitutu cya Jacques Tuyisenge ku kazi gakomeye gakozwe na Mutsinzi Ange, ubwugarizi bwa Kiyovu Sports burarangara Jacques abavumbamo igitego

34' Koruneri ya APR FC ku kazi gakomeye gakozwe na Niyonzima Olivier Sefu

32' Robert Saba atunguye umunyezamu Hertier atera ishoti rikomeye ariko yitwara neza awukuramo

30' Mutsinzi Ange akoze ikosa afungira umupira Babuwa ariko umunyezamu Hertier aratabara akuramo umupira

26' Babuwa Samson azamukanye neza umupira agiye gutera mu izamu ariko umunyezamu Hertier arawumutanga arawufata

25' Umupira uratewe ariko uruhukira mu maboko y'umunyezamu Ahishakiye Hertier

24' Coup Franc ya Kiyovu Sports ku ikosa Djuma akoreye Babuwa Samson

22' Kiyovu Sports yabonye koruneri ariko ntiyatanga Umusaruro

20' Nizeyimana acenze abakinnyi batatu ba Kiyovu Sports yinjira mu rubuga rw'amahina ateye ishoti rikomeye umupira uca ku ruhande gato rw'izamu

18' Djabel yagerageje uburyo bwiza acomekera umupira mwiza Ombolenga Fitina ariko uramucika ujya hanze

Amakipe yombi akomeje gukinira cyane mu kibuga hagati

14' APR FC ibonye koruneri ya mbere ariko ntiyatanze Umusaruro

Ikirere cy' i Nyamirambo gisa n'igishobora gutanga imvura mu masaha ari imbere

6' Manishimwe Djabel yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu Sports ariko umupira uca ku ruhande gato rw'izamu

6' Imanishimwe Djabel yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu Sports ariko umupira uca ku ruhande gato rw'izamu

4' APR FC iri gukina neza mu kibuga hagati, bahererekanya neza

3' Coup Franc ya APR FC mu kibuga hagati ku ikosa rikozwe na Irambona Eric Gisa

1' APR FC niyo itangije umupira abakinnyi barahererekanya arko urabarengana urengurwa na Kiyovu Sports

Ni umukino wa mbere wa shampiyona kuri APR FC muri uyu mwaka w'imikino wa 2020/21, nyuma yo gusezererwa na Gor Mahia muri CAF Champions League, mu gihe Kiyovu Sports iri gukina umukino wa gatatu, ikaba yaratsinze umukino ubanza wa Mukura Victory Sports, ariko ikaba iheruka kwandagazwa na Marines FC yayisanze mu rugo ikayitsindirayo ibitego 3-0.

Kiyovu Sports ntabwo ikunda korohera APR FC, mu marushanwa atandukanye bahuriramo, dore ko ikunze kuyitsinda kenshi.

Umukino wa APR FC na Kiyovu Sports uba ari indya nkurye

Ni umukino uba urimo guhangana gukomeye ku mpande zombi


Abakinnyi ba APR babanje mu kibuga


Abakinnyi ba Kiyovu babanje mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David Uwimana3 years ago
    Nyamara mubyo uvuze byose ntanakimwe ugaragaje Jeaques Tuyisenge yakoze. Naho amakuru yo waruyagaragaje neza
  • hatangimana3 years ago
    APR yacu turagushyigikiye pee kd turakwemera apr oyeee





Inyarwanda BACKGROUND