RFL
Kigali

Manace Mutatu wakiniraga Gasogi United yerekeje muri Rayon sports atanzweho asaga Miliyoni 20 Frws

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/07/2020 8:36
0


Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Bwana Munyakazi sadate yamaze kwemeza ko rutahizamu mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Manace Mutatu, wakiniraga asogi United, yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports atanzweho akayabo ka Miliyoni zisaga 20 Frws.



Biravugwa ko Manace watanzweho Miliyoni zisaga 20 Frws, azajya ahembwa ibihumbi 550 Frws ku kwezi akaba yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Hashize iminsi havugwa amakuru ko Rayon yifuzaga Manace Mutatu, ukina asatira mu gice cy’ubusatirizi, ndetse ko n’ibiganiro bigeze kure ariko byari bitaratangazwa n’impande bireba, nyuma y’ibiganiro umuyobozi mukuru wa Rayon Sports Sadate yagiranye n’uwa Gasogi KNC, byagenze neza maze Sadate anyarukira ku rukuta rwe rwa Twitter, ashyiraho ifoto ari gusangira icyo kunywa na KNC, hejuru y’ifoto yandikaho amagambo agira ati"Deal is over, Manace is Rayon Sports FC’s Player".

Mu minsi ishize umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles,yatangaje ko muri Gasogi United nta muntu utagurishwa uretse umugore we n’abana ariyo mpamvu yagurishije n’uyu mukinnyi ukina asatira.

Kuwa 02 Nyakanga 2020, nibwo uwari umutoza wa Gasogi United witwa Guy Bukasa,yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe w’imikino 2020/2021 .

Nubwo bitarasobanuka neza, umunyezamu Olivier Kwizera nawe wakiniraga Gasogi United nawe yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, gusa ubuyobozi bwa Gasogi bwemeza ko uyu munyezamu akiri uwabo kuko yari yaranahawe amafaranga y’amasezerano mashya muri iyi kipe.

Sadate Munyakazi akomeje kubaka Rayon Sports mu buryo bwiyubashye, nyuma y’ibibazo byurudaca iyi kipe yanyuzemo mu minsi itambutse.

Uretse kwitegura umwaka utaha w’imikino mu Rwanda, iyi kipe itaratwaye igikombe uyu mwaka irateganya ko ishobora gusohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup umwaka utaha.


Sadate Munyakazi yahamije ko Rayon Sports yaguze Manace

Manace wakiniraga Gasogi ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports mu myaka itatu iri imbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND