RFL
Kigali

Mashami Vincent yahawe ikiraka cyo gutoza Amavubi, Jimmy Mulisa arasimbuzwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/08/2019 11:48
0


Nyuma yo kurangiza amasezerano y’umwaka umwe yari afite nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi), Mashami Vincent yahawe ikiraka cy’amezi atatu yo kuba atoza iyi kipe.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, Mashami Vincent wasoje amasezerano tariki 30 Nyakanga 2019, yahawe igihe cy’amezi atatu (igihembwe) kugira ngo abe atoza ikipe y’igihugu mu gihe hagishakwa umutoza nyirizina.


Mashami Vincent yahawe amezi atatu ngo yerekane icyo ashoboye

Mu byo Mashami Vincent yasabwe gukora muri ayamezi atatu (3) harimo ingingo zikurikira:

Gufasha u Rwanda kubona umusaruro mu mukino ruzahuramo na Seychelles muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022. Umukino ubanza, Seychelles izakira u Rwanda tariki 2 Nzeli 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 10 Nzeli 2019 kuri sitade ya Kigali (18h00’).


Jimmy Mulisa yasimbujwe Habimana Sosthene 

Gufasha u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu hakoreshejwe abakina imbere mu gihugu (CHAN 2020) kizabera muri Cameroun. U Rwanda rugomba guhura na Ethiopia. Umukino wa mbere uzabera i Addis Ababa tariki 20 Nzeli 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 18 Ukwakira 2019 kuri sitade ya Kigali.


Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu

Mashami Vincent yasabwe nibura kubona amanota ane (4) mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2021 kizabera muri Camroun.

U Rwanda ruri mu itsinda rya gatandatu (F) aho ruri kumwe na Cameroun izakira irushanwa, Cape Verde na Mozambique.

FERWAFA yahamije ko mu gihe Mashami Vincent atagera kuri izi nshingano atazabona amasezerano cyangwa ngo babe bamwongerera.

Muri iyi gahunda mu batoza bazungiriza Mashami Vincent, Jimmy Mulisa yasimubujwe Habimana Sosthene umutoza mukuru w’Amagaju FC.

Seninga Innocent yakomeje kuguma mu mwanya we wo kuba umutoza wungirije. Indi myanya ntabwo yahindutse.


Seninga Innocent umwe mu batoza bungirije mu ikipe yigihugu

Dore uko intebe ya tekinike iteye mu Mavubi:

Mashami Vincent (umutoza mukuru), Habimana Sosthene (Umutoza wungirije), Seninga Innocent (Umutoza wungirije), Higiro Thomas (Umutoza w’abanyezamu), Jean Paul Niyintunze (Umutoza wongera ingufu), Nuhu Assouman (umuganga), Rutamu Patrick (umuganga ucungana n’imibiri y’abakinnyi), Rutayisire Jackson (Ushinzwe ibikorwa by’ikipe), Baziki Pierre ( Ushinzwe ibikoresho) na Munyaneza Jacques (Ushinzwe ibikoresho). 

Ikipe y'igihugu Amavubi ifite imikino itatu muri Nzeli 2019


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND