RFL
Kigali

#MeetThePresident: Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko kwigira kuri Emmanuel wahanze umuhanda wa 7Km

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2019 12:58
0


Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yabwiye urubyiruko rurenga 3000 rwitabiriye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ko gukunda igihugu atari mu magambo ahubwo bigomba no kugaragarira mu bikorwa kandi ko ntawe ukwiye kubaca intege mu byo bakora.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, Urubyiruko rurenga 3000 ruteraniye mu karere ka Gasabo muri Intare Conference Arena i Rusororo mu biganiro byiswe #MeetThePresident.

Ibiganiro nk’ibi byaherukaga mu 2018. Bihurije hamwe urubyiruko n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’imirimo. Minisitiri Mbabazi, yashimye Perezida Paul Kagame washyizeho Minisiteri y’urubyiruko, udahwema no kubabonera umwanya baganira nka Rwanda rw’ejo. Ati “Iyo ushaka ko ejo hamera neza uhategura uyu munsi.”

Yifashishije urugero rwa Emmanuel Niringiyimana wahanze umuhanda wa Kilometero 7 (7Km) mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, Mbabazi yasabye urubyiruko gutekereza neza icyo bakora kurushaho, kuko kuvuga ko ukunda igihugu binagaragarira mu bikorwa ukagikorera utizigamye.

Yavuze ko yakurikiranye ikiganiro Emmanuel yagiranye n’itangazamakuru, asobanura ko yiyemeje guhanga umuhanda ashingiye ku kuba mu Murenge abarizwamo nta mihanda y’imigenderano yari ihari bikabangamira benshi mu baturage.

Emmanuel yabonywe amaze imyaka ine ahanga uyu muhanda wa Kilometero 7. Yabwiye urubyiruko gutekereza ku bumenyi bafite bakarenga kumva ko buri kimwe cyose bazagifashwa kuko ngo mu rugendo rw’ubuzima iyo utegereje ugufasha kenshi ntacyo ugeraho ndetse benshi baguca intege.

Yagize ati “Urugero rwa mbere wenda umuntu yamwigiraho ni ugukunda igihugu mu bikorwa, bikagaragara mu bikorwa kurusha amagambo. Kandi ibikorwa birivugira. Icya kabiri nk’abashaka impinduka ntimutegereze ko babashimagiza. Nutegereza ko bagushimagiza bavuga bati 'wakoze ibitangaza', nutegereza ko buri wese azagushyigikira mu rugendo ntacyo uzageraho kuko benshi baguca intege.”

Emmanuel wahanze umuhanda w'ibirometero 7

Mbabazi avuga ko Emmanuel agitangira guhanga umuhanda hari bamwitaga ‘umusazi’, abandi bakarenzaho ko adashobora kubikora. Akomeza avuga ko ibintu byose bishoboka mu gihe hakoreshejwe amahirwe azenguretse buri wese kandi hagakorwa ibishoboka mu bushobozi buhari.

Yashimangiye ko nta kidashoboka ashingiye ku kuba Kigali Arena yarubatswe mu gihe cy’amezi atandatu, abagera kuri 70% by’abanyarwanda bagahabwa akazi, ashima Perezida Kagame.

Asaba urubyiruko gukomeza gutekereza ku iterambere igihugu kigezeho no kwiyumva mu mishinga myinshi yashowemo imari, gusigasira ibimaze kugerwaho no kurinda igihugu ‘badahunikira’

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko kwisanzura bakaganira kuko uyu munsi ari uwabo

Lt.Abia Ikuzo yavuze ko urugendo rwe rwo gukorera igihugu yarutangiye mu 2009 ubwo Perezida Kagame yababazaga icyo biteguye gukorera igihugu

Furaha ubarizwa muri Djibouti yavuze ko ariho yakuriye ageze mu Rwanda ahita ajya i Gabiro yitabiriye itorero ry'abarenga 700








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND