RFL
Kigali

Messi yerekeje muri PSG avuye muri Barcelona, ahigira gukorera amateka mashya iyi kipe n’abafana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/08/2021 10:59
1


Nyuma y’imyaka 21 yari amaze i Catalonia akinira FC Barcelona, rutahizamu w’umunya-Argentine Lionel Messi yayisohotsemo yerekeza muri Paris Saint Germain aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kuzongerwa, ahabwa nimero 30 atari amenyereweho, ahigira gukorera amateka mashya iyi kipe n’abafana bayo.



Ku Cyumweru tariki ya 08 Kanama 2021, mu marira menshi n’agahinda, Messi yasezeye ku muryango mugari wa FC Barcelona yari amazemo imyaka 21, avuga ko yifuzaga gukomeza gukinira iyi kipe ariko bitakunze bitewe n’ikipe yakiniraga ndetse n’amategeko ya shampiyona ya Espagne, agahinda n’amarira ntibyari kiuri uyu mukinnyi w’ibihe byose muri iyi kipe ahubwo byari ku bakunzi n’abafana ba Barcelona bifuzaga kumugumana i Camp Nou.

Icyo gihe ni bwo Messi yanaboneyeho gutangaza ko yatangiye ibiganiro na Paris Saint Germain ariko bataremeranya ku masezerano, nubwo byavugwaga ko hari n’andi makipe amwifuza arimo Manchester City yo mu Bwongereza.

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, nibwo Lionel Messi n’umuryango we bafashe rutemikirere bava i Catalonia berekeza i Paris kurangizanya na PSG, aho bari bategerejwe n’imbaga mu mujyi wa Paris.

Akigera i Paris, Messi yakiriwe nka Yesu ageze i Yerusalemu ahabwa impundu n’ikaze n’imbaga y’abafana benshi bari baje kwihera ijisho iki cyamamare muri ruhago ku Isi kigiye gukinira Paris Saint Germain.

Nyuma yo gusuhuza abafana Messi yakomereje ku bitaro gukora ikizamini cy’ubuzima, ndetse ahita ashyira ku mukono amasezerano y’imyaka ibiri azakinira iyi kipe, ashobora kongerwaho umwaka umwe, ndetse ahabwa nimero 30 azajya yambara muri iyi kipe, nimero Atari amenyereweho.

Nyuma y’ibyo Messi yatemberejwe ku kibuga Parcs des Prince azajya akiniraho.

Aganira n’urubuga rwa internet rwa Paris Saint-Germain, Messi yagize ati “Ntegereje gutangira urugendo rushya hano i Paris. Ikipe n’icyerekezo cyayo bihura cyane n’intego zanjye”.

Yakomeje agira ati “Nzi uburyo abatoza n’abakinnyi bari hano ari abanyempano. Niteguye gukorana na bo, tukubaka ikintu gikomeye ku ikipe n’abafana. Si njye uzabona nkandagiza ikirenge mu kibuga cya Parc des Princes”.

Perezida wa Paris Saint-Germain, Nasser al-Khelaifi, yavuze ko kugira Messi bizafasha iyi kipe gukora amateka ku Isi.

Yagize ati “Nishimiye ko Messi yahisemo kuza muri Paris St-Germain kandi dutewe ishema no kumuha ikaze i Paris hamwe n’umuryango we”.

Messi ufite amateka akomeye i Catalonia yari amaze imyaka 21, yatsindiye Barcelona ibitego 672 mu mikino 778 mu myaka 13 yakiniye ikipe nkuru.

Messi w’imyaka 34 agiye kuzajya ahembwa miliyoni 35 z’amayero buri mwaka muri PSG ndetse azanwe kugira ngo aheshe iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League itaratwara mu mateka yayo.

Messi na Neymar bagiye gukinana ku nshuro ya kabiri nyuma yo kubana muri FC Barcelona hagati ya 2013 na 2017, yagaragaye asa n’uwemeza ko byarangiye, aho yashyize hanze ifoto ari kumwe na Messi, ayikurikiza amagambo agira ati “Turasubiranye”.

Ubwo bari kumwe i Camp Nou, batwaye ibikombe bibiri bya La Liga, Copa del Rey eshatu na UEFA Champions League.

Messi yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri PSG

Messi azajya yambara nimero 30 muri PSG

Messi ahagaze mu kibuga Parcs des Preince cya PSG

I Paris Messi yakiriwe nka Yesu ageze i Yerusalemu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwimana alqhonse2 years ago
    Nikaribu





Inyarwanda BACKGROUND