RFL
Kigali

Miliyoni 16 Frw za Kiyovu Sports zatumye Kimenyi asubukura umushinga w’ubukwe bwe na Miss Muyango bivugwa ko atwite

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2020 14:42
0


Nyuma y'uko uwari Umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, ateye umugongo ikipe yakiniraga akerekeza muri Kiyovu Sports yamuhaye akayabo ka miliyoni 16 Frw n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi, byatumye asubukura umushinga w’ubukwe bwe n’umukunzi we Muyango Claudine bushobora kutarenza 2020.



Kimenyi wari umaze umwaka umwe muri  Rayon Sports mu myaka ibiri yari ayisinyiye, yayisohotsemo nyuma yo kudahabwa ibyo yemerewe byose yerekeza muri mukeba Kiyovu Sports aguzwe amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 16 ndetse azajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 800 ku kwezi.

Inshuti ze za hafi zabwiye INYARWANDA ko Kimenyi yamaze gusubukura ubukwe bwe. Icyatumye asubukura umushinga w’ubukwe, ni uko yari amaze kubona amafaranga azamufasha kuba yagera ku ntego ye yo kurushinga ahita yemera kujya mu ikipe ya Kiyovu Sports kuko yemeraga kumuha amafaranga yari akeneye kugira ngo abashe gukora ubukwe n’umukunzi we Muyango Claudine.

Kimenyi Yves agiye gukora ubukwe na Muyango Claudine nyuma yo gutandukana n’uwita Didy D’Or bari bamaze iminsi bakundana. Ubukwe bwabo bushobora kuba mu mpera z’uyu mwaka wa 2020 mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyaba kigabanyije umuvuduko ndetse binavugwa ko Muyango Claudine ashobora kuba atwite inda ya Kimenyi.

Muyango Claudine ukundana na Kimenyi Yves yambitswe ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019.


Kimenyi ari kwitegura ubukwe na Miss Muyango Claudine


Muyango biravugwa ko atwite inda ya Kimenyi



Kimenyi n'umukunzi we baritegura kurushinga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND