RFL
Kigali

Minisiteri ya Siporo yizeye ko Huye igiye kuba igicumbi cy’impinduka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/11/2021 10:22
0


Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo yagaragaje ko idashidikanya ku musaruro uzava muri iri shuri witezweho impinduka mu iterambere rya siporo nyarwanda, by’umwihariko umupira w’amaguru.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, mu karere ka Huye habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain, ryitezweho impinduka muri ruhago nyarwanda.

Uyu muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Shemamaboko Didier, umunyabigwi wakiniye Paris Saint Germain ukomoka muri Brazil, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai ndetse n’abandi bayobozi muri iyi kipe y’ubukombe ku Isi.

Umuhango wo gufungura iri shuri wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ukaba kandi witabiriwe n’ababyeyi b’aba bana, itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga n’abandi.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iri shuri, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shemamaboko Didier yatangaje ko i Huye hagiye kuba igicumbi cy’impinduka muri ruhago nyarwanda.

Yagize ati: “Turishimye cyane ku bw’iki gikorwa gikomeye PSG ikoze kigiye guha amahirwe abana b’abanyarwanda kugaragaza impano zabo mu mupira w’amaguru, twizeye ko ejo h’umupira w’amaguru w’u Rwanda ari heza, twizeye abakinnyi beza bazava muri iri shuri”.

Iri shuri rikaba ryatangiranye abana 172 barimo abahungu 110 n’abakobwa 62, bagabanyije mu byiciro 9, uhereye ku myaka 6 kugeza kuri 14.

Nyinawumuntu Grace ushinzwe tekinike muri iri shuri, yavuze ko n’ubwo batangiranye abana 172 bafite intego yo kuzatoza abana 200 kandi ko bagomba kubigeraho vuba.

Byitezwe ko iri shuri rya ruhago rigiye gufungurwa i Huye rizaba umusemburo mwiza w’impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w’amaguru, harimo no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.

PSG yafunguye ku mugaragaro ishuri rya ruhago i Huye

Ishuri ryatangiranye abana 172

Iri shuri ryitezweho kuzaba umusemburo w'impinduka muri ruhago nyarwanda

Abayobozi bitabiriye uyu muhango bafata ifoto y'urwibutso

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND