RFL
Kigali

Miss UNILAK Bellange yarushinganye na mukuru wa Yvan Buravan basezeranywa na Apotre Gitwaza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2018 10:38
7


Miss Irene Bellange Muhikira watorewe kuba Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK muri 2011 ndetse kugeza ubu akaba ari we ucyambaye ikamba dore ko nta wundi mukobwa wigeze atorwa ngo amusimbure, yarushinze kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018.



Miss Irene Bellange Muhikira uzwi ku kazina ka Bella yarushinganye na Burabyo Ghislain bamaze igihe kitari gito bari mu rukundo bagize ibanga. Uyu Burabyo Ghislain ni mukuru w'umuhanzi Yvan Buravan. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Miss Bellange na Burabyo Ghislain basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye muri Zion Temple Gatenga, basezeranywa n'Intumwa y'Imana, Dr Paul Gitwaza.

Miss Bellange Muhikira

Apotre Gitwaza ni we wasezeranyije Miss Bellange na Ghislain

Aba bombi bambikanye impeta mu birori bibereye ijisho. Ni ibirori bakoze nyuma y'iminsi micye bakoze imihango yo gusaba no gukwa yabaye tariki 15 Nyakanga 2018, ikabera mu karere ka Kicukiro. Ni nyuma kandi y'iminsi micye basezeranye imbere y'amategeko. Nyuma yo gusezerana imbere y'Imana, abatumiwe mu bukwe bagiye kwiyakirira mu busitani bwa Rebero Heaven ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Miss Bellange na Ghislain bambariwe na bamwe mu bantu bazwi cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda barimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu, Roi G, Germain uzwi muri The Blessing Family ndetse na Diane Umutesi watorewe kuba Miss KIM muri 2012.

Miss Bellange Muhikira

Miss Bellange na Ghislain hamwe n'ababambariye

Miss Irene Bellange

Miss Bellange Muhikira mu gatimba

Miss Irene Bellange Muhikira yatorewe kuba Nyampinga wa mbere wa kaminuza ya UNILAK kuwa 25 Nzeli 2011, atangira inshingano ze mu mwaka wa 2012. Arinze akora ubukwe ari we ucyambaye ikamba rya Miss UNILAK kuko hatigeze hatorwa undi Nyampinga umusimbura. Kuba UNILAK itaratoye usimbura Miss Bellange, byatumye hari abamuhimba akazina ka Nyampinga w'ibihe byose wa kaminuza ya UNILAK.

REBA MU MAFOTO UKO UBU BUKWE BWGENZE

Miss Bellange Muhikira

Ubwo bari bageze kuri Zion Temple mu Gatenga

Miss Irene Bellange

Abageni binjira mu rusengero

Apotre Gitwaza

Apotre Gitwaza abasezeranya kubana akaramata

Miss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene Bellange

Miss Bellange n'umukunzi we basomanye biratinda,....

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO:Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Urugo ruhire
  • ndarushye5 years ago
    ahuiiiiiiiiiiiiiii nari ndushye ibya miss na mukuru wa buravan nyagasani ushimwe kuba urangije buno bukwe njye bwari bungeze ahantu ubu ejo bundi bizongera bishyuhe ngo noneho babyaye nanjye ibyanjye muzabyandike muti wa muntu wajyaga asoma inkuru nyinshi yakoze ubukwe na kanaka bwari bumeze gutya na gutya bambariwe na....mpaka tubyaye muzaba mukoze
  • Udukuryo5 years ago
    Uri ndarushye koko, nukuruhira nibitaribyawe?
  • gatuzo5 years ago
    kano gakobwa ni kabi
  • Nally5 years ago
    Ariko mwagiye mureka urwango nishyari uyu mwana wumukobwa nimubi hehe Koko . She is very beautiful ikibyimbye kimeneke
  • Mimi5 years ago
    Congs ma cher Irene rekana nabamashyari yishe ukorera Imana nayo irakunejeje.urimwiza rwose imbere inyuma.
  • Mimi5 years ago
    Hahahaha ndarushye urasetsa sana. Urakoze kubona ibikabyo byabantu. Aba bantu kuki babazana hano kweli? Nabastar ubu kweli kuburyo babahuruz hano. Ngo mukuru wa Buravan hehehe. Ko bumvase ari mukuru wa buravan ni buravani?? Nawe bazagushyire mukinyamakuru rwose kuko nawe waba wamuntu nimba aricyo ariko ibintu bimeze lol





Inyarwanda BACKGROUND