RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018: Bishop Rugagi yasengeye Umunyana Shanitah amwaturaho gutwara ikamba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/02/2018 13:00
9


Umunyana Shanitah ni umwe mu bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2018, akaba umwe mu bahagarariye intara y’Amajyepfo muri iri rushanwa. Amakuru agezweho kuri uyu mukobwa Umunyana Shanitah ni uko yasengewe na Bishop Rugagi Innocent akamwaturaho gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2018.



Bishop Rugagi Innocent ni umuyobozi mukuru w’itorero Redeemed Gospel church mu Rwanda, akaba azwi cyane mu gukora ibitangaza aho bivugwa ko asengera abarwaye SIDA, Cancer n’izindi ndwara zikomeye, zigakira. Kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018 mu materaniro yabereye muri Redeemed Gospel church, Bishop Rugagi yasengeye Umunyana Shanitah w'imyaka 18 y'amavuko amusabira ku Mana kugira ngo azatware ikamba rya Miss Rwanda 2018. 

Umunyana Shanitah ni umwe muri 20 baherutse gutorerwa gukomeza muri Miss Rwanda 2018

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko Bishop Rugagi yahanuriye Umunyana Shanitah ko ari we uzatwara ikamba ndetse ahita asaba n’abakristo kumushyigikira bakamutora nibura inshuro 600 ku munsi. Ibi byatumye twegera Umunyana Shanitah tumubaza uko byagenze n’aho byaturutse kugira ngo asengerwe na Bishop Rugagi Innocent. Umunyana Shanitah yabwiye Inyarwanda.com ko asanzwe ari umukristo mu itorero Redeemed Gospel church rikuriwe na Bishop Rugagi Innocent.

Image result for Bishop Rugagi amakuru

Bishop Rugagi umuyobozi mukuru wa Redeemed Gospel church

Ku bijyanye n’uko yasengewe, Miss Umunyana Shanitah upima metero 1.84 n’ibiro 55 yavuze ko Bishop Rugagi Innocent yari yagiye gusenga bisanzwe nuko Bishop Rugagi aramuhamagara amukuye mu bakristo, amusaba kujya imbere kugira ngo amusengere azitware neza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Umunyana Shanitah yavuze ko Bishop Rugagi atigeze amuhanurira gutwara ikamba ahubwo ngo yamusabiye ku Mana kuzatwara ikamba. Yagize ati: “Sinavuga ko ari muri ubwo buryo (kumpanurira). (Bishop Rugagi) yarampagurukije njya imbere, aransengera,….."


Bishop Rugagi ubwo yasengeraga Umunyana Shanitah

Inyarwanda.com twabajije Umunyana Shanitah niba afite icyizere cyo kuzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018, aduhamiriza ko yizeye ijana ku ijana kuzegukana ikamba. Yagize ati: “Mfite icyizere ijana ku ijana cyo kuzatwara ikamba.” Twabibutsa ko Miss Rwanda 2018 azamenyekana tariki ya 24 Gashyantare 2018 mu gikorwa nyirizina kizabera muri Auditorium ya Radisson Blu muri Kigali Convention Center, akazasimbura Miss Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017.

ANDI MAFOTO YA SHANITAH UMUNYANA


Miss Rwanda 2018

Bishop Rugagi yifuza ko Umunyana Shanitah yaba Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018Umunyana ShanitahUmunyana ShanitahUmunyana ShanitahUmunyana Shanitah

Shanitah Umunyana (ibumoso)

Shanitah Umunyana (nimero 1)

Umunyana Shanitah

Umunyana Shanitah afite icyizere 100 ku 100 cyo gutwara ikamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Piter6 years ago
    Rwose ntababeshye mubakobwa Bose Naha amahirwe uywana umunyana kuko nimwiza pe ateye neza, arakeye ahantu hose iyumurebye, kubwizaho nisawa hasigaye kureba kubindi birebwaho, ariko uburanga arabwujuje, namuha 75% byogutwara miss rwanda . courrage
  • Piter6 years ago
    Nimero: 26 nawe nataba miss azab igisonga kuko nimwiza nawe
  • gasana6 years ago
    Hahah, Kata ziragwira pe!! Reka dutegereze ifirimbi ya nyuma. uyu Shitanih nataba miss ubwo Rugagi azaba agaragaye.
  • kgl6 years ago
    Uyu mwari akwie ikamba rwose ntawutabihamya ubagerereranyije bose she knows how to do her thingz confidently, Disciplin, brain beauty, umwari uberee u rw'1000 barikwambike rwose
  • T6 years ago
    Aka kana ni keza cyane byo kabisa. Gafite defaut imwe gusa kandi nayo idakanganye cyane... Izuru rye ntabwo rimeze neza cyane. Gusa ntacyo ritwaye cyane, ni bimwe byo kuvuga ko nta mwiza wabuze inenge. Uyu abaye Miss kabisa nta kata zaba zarabaye.
  • Jessy6 years ago
    Hello Wowe witwa Gasana wagiye wubaha koko ? Ko ikinyabupfura ari indangagaciro y'abanyarwanda sinzi niba uriwe cg utariwe gusa icyombona nuko duhuje ururimi rwacu rero wakagobye kuba umunyarwanda nyawe pe. Nkubu uyu mwana umutukiye iki? Tuvugeko utabonye izina rye? She is Shanitah please ntuzongere nundi munsi gutukana rwose. Ikindi yavuzeko Rugagi atamuhanuriye ariko ahubwo ko yamusengeye ni nkuko natwe twese twasengera umwe muri bariya biyewe nuwo uri gufana. Niba utamwisbimiye amamaza uwawe nawe sibyo? Birashoboka ko yamuba or not but first of all is her confidence no kubafanabe. Nabwira buri umwe hariya uti amahirwe masa ahubwo kuko njye ntanumwe namamaza ariko uzatorwa nzabyiahimira.
  • ariko uyu mu Miss ngo ni Murumuna wa Sandra ukina film6 years ago
    Estet@yahoo.com
  • muja6 years ago
    Uyu mukobwa ni mwiza pe. Keretse nagira ikibazo cyubumenyi naho ikamba ryo yaritwara, Rugagi ntazabeshye nko nuko yamusengeye.
  • muja6 years ago
    Nkumuntu uvuze ngo afite ikibazo cyizuru ubanza ubivuze ari impumyi? Urashaka uyu mukobwa agire izuru rimeze rite?





Inyarwanda BACKGROUND