RFL
Kigali

Miss Yvette wakundanye igihe kinini n’umuhanzi Sintex yatatse ubwiza umusore uherutse kumuterera ivi-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/09/2020 9:31
0


Mukeshimana Yvette witabiriye Miss Rwanda 2020, mu kiganiro kirambuye na InyaRwanda TV we n’umukunzi we mushya uherutse no kumwambika impeta amusaba kuzabana akaramata, yaduhishuriye byinshi byihariye kuri uyu musore. Miss Yvette n'umukunzi we badukiniye agahinde! Twabasuye bahishura byinshi.



Mukeshimana Yvette uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020, Magingo aya yambaye impeta y’urukundo yambitswe n’umusore witwa Musoni Gédeon ubusanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikindi ni uko uyu musore ari n’umuhanzi. Mukeshimana yabwiye InyaRwanda.com ko yatandukanye na Sintex kubera ko hari ibyo yananiwe kwihanganira.


           Miss Yvette n'umukunzi we Musoni Gedeon 

Kuri iyi nshuro InyaRwanda TV yasuye Yvette ari kumwe n’umukunzi we baduhishurira byinshi ndetse basa n’abadususurutsa mu buryo benshi dukunze kwita gukina agahinde. Ese Miss Yvette n'umukunzi we barabana? Ese bamenyanye gute, yaba ari imbere y'uko atandukana na Sintex? Ibisubizo kuri ibi bibazo byose urabisanga mu kiganiro aba bombi bagiranye na InyaRwanda Tv aho bahishuye byinshi ku rukundo rwabo ndetse n’imishinga bafite.

Reba Ikiganiro InyaRwanda TV yagiranye na Miss Yvette n’umukunzi we Musoni Gédeon










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND