RFL
Kigali

MTN Rwanda yishyuriye mituweli imiryango 500 y'abayisilamu mu Rwanda

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/06/2017 13:05
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena 2017 ku kicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama, iyi sosiyete yatanze sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 500(1,500,000frw) mu rwego rwo gufasha abanyamuryango 500 b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda(RMC) kugirango babashe kubona ubwisungane mu kwivuza.



Iki kikaba cyari kimwe mu bikorwa MTN isanzwe ikora mu gufasha imiryango y’abayisilamu. Nkuko umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mr Bart Hofker yabitangaje ngo iki ni kimwe mu bikorwa bakoze mu rwego rwo kwifatanya n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda muri iki gihe bamaze bari mu kwezi gutagatifu kwa Ramadan.

 “ Ubu ni ubuhamya mu gukomeza gukora itandukaniro mu buzima bwa buri munsi bw’abakiliya bacu ariko ubu by’umwihariko twatekereje ku bavandimwe bacu ba bayisilamu barimo basoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadan.”, Bart Hofker

MTN

Ubwo umuyobozi mukuru wa MTN yashyikirizaga sheki uwari uhagarariye umuryango w'abayisilamu mu Rwanda

Ntawiha Haridi wari uhagarariye umuryango w’abayisilamu yashimiye bikomeye MTN Rwanda kuri iyi nkunga babahaye anongeraho ko atari ubwa mbere MTN ikoze igikorwa nk’iki ku muryango wabo. Yasobanuye ko iyi nkunga bazayikoresha mu gufasha imiryango 500 y’abayisilamu batishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza kugirango basigasire ubuzima bwabo.

Alain Numa, umuyobozi muri MTN ushinzwe iyamamazabikorwa no gutera inkunga yagize ati “ Ntabwo ari ubwa mbere dufashije umuryango w’abayisilamu mu Rwanda. Nka kompanyi tugerageza gukora ibishoboka ngo ubuzima bw’abakiliya bacu bube bumeze neza, MTN izakomeza uyu mugambi wo kwegera abakiliya bayo batandukanye mu rwego rwo guhuza ingufu no kubashimira uburyo bayifashije kuva mu myaka yashize.” 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND