RFL
Kigali

Mudandi Frank yasohoye indirimbo ‘Cherie’ yakoranye na Young Grace-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2019 11:44
0


Umuhanzi Ndamyirokoye Francois [Mudandi Frank] yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Cherie’, yakoranye n’umuraperikazi Abayizera Marie Grace [Young Grace].



Iyi ndirimbo ‘Cherie’ ikomoza ku rukundo hagati y’umukobwa n’umusore baba bakundana. Yayisohoye iherekejwe n’amagambo yayo ‘Lyrics video’. N’ubwo yirinze gutangaza niba iby’iyo ndirimbo ari ibyamubayeho avuga ko ishimangira urukundo umuntu ashobora gukunda umuntu mu buryo butunguranye bakaza gukundana bikagera kure.

Ubwo yagezaga iyi ndirimbo ku Inyarwanda Music, Mudandi Frank yagize ati “Ni indirimbo ifite aho ihuriye n’ukuri kuko bishoboka ko ushobora guhura n’umuntu mutabiteguye mugashiduka mwakundanye. Muri make ni ho igitekerezo cyo guhimba iyo ndirimbo ‘Cherie’ cyavuye”.

UMVA HANO INDIRIMBO FRANK MUDANDI YAKORANYE NA YOUNG GRACE

Avuga ko kandi ari indirimbo umuntu wese ufite umukunzi ashobora kwibonamo ayiririmbira umukunzi we byanashoboka bakanayibyinanana dore ko ari indirimbo ibyinitse kandi yuzuyemo imitoma.

Yabwiye INYARWANDA, ko icyatumye atekereza gukorana na Young Grace ari uko ari umuraperikazi ushoboye kandi w’umuhanga wigaragaje mu gihe cyose amaze mu rugendo rw’umuziki.

Mudandi avuga ko agiye gukomeza gushyira hanze indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi ndetse n’ize bwite. Ashimangira kandi ko afite imishinga myinshi abantu bazakomeza kubona mu bihe binyuranye.

Mudandi avuga ko agiye gukomeza gukorana n'izindi ndirimbo

Mudandi Frank yakoranye indirimbo 'Cherie' na Young Grace

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'CHERIE' MUDANDI FRANK YAKORANYE NA YOUNG GRACE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND