RFL
Kigali

Mugheni Fabrice yabeshyuje amakuru yavugaga ko ari mu biganiro na Yanga Africans yo muri Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/05/2020 12:49
0


Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports Mugheni Kakule Fabrice, arahakana amakuru avuga ko yaba agiye kwerekeza muri Yanga Africans yo muri Tanzania, nyuma y’ibyari bimaze iminsi bitangazwa ko ibiganiro ku mpande zombi bigeze kure.



Mu minsi ishize ni bwo ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangiye kwandika ko ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yifuza gusinyisha abakinnyi babiri bakiniye Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, abo ni Michael Sarpong ndetse na Mugheni Kakule Fabrice.

Imvano y'ibyo iragaruka ku mukinnyi w'Umubiligi  Luc Eymael, watoje Rayon Sports akaba yarabanye na bamwe muri aba bakinnyi ndetse bakaba banaziranye neza, akaba azi icyo bamufasha ngo akaba ariyo mpamvu abakeneye. Usibye kuba Sarpong aherutse kwirukanwa na Rayon Sports, Kakule Fabrice nawe ari mu minsi ya nyuma y’amasezerano ye.

Mugheni Kakule ahakana yivye inyuma aya makuru, ndetse akanavuga ko nta biganiro na bito gigeze agirana n‘iyi  kipe yo muri Tanzania, ahubwo ko yaganirie n’ubuyobozi bw’ikipe akinira ku bijyanye no kuba yakongera agasinya andi masezerano. Gusa, ngo mu minsi iri imbere hazamenyekana umwanzuro wa nyuma.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mugheni yanditse ko amakuru amaze iminsi avugwa n’ibitangazamakuru by’umwihariko ko ari amakuru y’ibihuha, ko kugeza ubu akiri umukinnyi wa Rayon Sports.

Yagize ati “Ndacyafite amasezerano na Rayon Sport fc, ayo masezerano azarangira mu minsi mike iri imbere kandi twaganiriye ku buryo bwo kuba twayongera, mu minsi iri imbere muzamenya niba nguma muri Rayon cyangwa niba nzahindura ikipe”.

Mu Ukwakira 2018, nibwo Kakule Fabrice yageze muri Rayon Sports avuye muri Kiyovu Sport, akaba yari ayigarutsemo nyuma yuko nubundi yayikiniye imyaka ibiri, uhereye muri 2015. Akaba amaze gufasha Rayon Sports kwegukana ibikombe bitatu birimo n’icya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018-2019.


Mugheni Fabrice yemeza ko yatangiye ibiganiro na Rayon byo kongera amasezerano





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND