RFL
Kigali

Mugheni Fabrice yahishuye ko atasiga Rayon Sports mu bibazo ngo agende kuko azi ibyayo byose

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2020 20:23
0


Mugheni Kakule Fabrice Kasereka ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports ahamya ko ibibazo iyi kipe irimo we abizi neza kurusha abandi bose bityo ko adashobora guhita ayivamo ngo ayisige mu bibazo irimo, amara impungenge abafana bibwiraga ko ashobora gukora nk’ibyo abandi bakinnyi bari gukora.



Eric Irambona na Iradukunda Eric ni bo bakinnyi bamaze gusohoka muri Rayon Sports berekeza mu yandi makipe, nyuma yuko shampiyona isojwe imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus, gusa hakaba hakomeje kuvugwa andi mazina menshi ashobora kuyisohokamo isaha n’isaha, muri ayo mazina harimo na Mugheni Fabrice ukina mu kibuga hagati.

Mu minsi ishize ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko Mugheni ari mu biganiro n’ikipe ya Yanga Africans, gusa ariko uyu mukinnyi yahakanye aya makuru yivuye inyuma yemeza ko ari ibihuha.

Nyuma y'uko Rayon Sports ihuye n’ibibazo by’ingutu mu miyoborere y’iyi kipe, byiyongera ku by’amikoro bisanzwe, bamwe mu bakinnyi bari basoje amasezerano bahisemo kwerekeza mu yandi makipe yabifuzaga, ndetse hari n’abandi bashobora kubakurikira.

Hari amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo na Kiyovu Sports yifuzaga uyu mukinnyi ariko akaba yamaze kuyakurira inzira ku murima, avuga ko ari umukinnyi wa Rayon Sports kandi ko atayisiga mu bibazo irimo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mugheni Kakule Fabrice yavuze ko nta gitekerezo afite cyo gusohoka muri Rayon Sports ikiri mu bibazo ahubwo ko ategereje aho bizarangirira bityo ikabona umuyobozi wemewe bakaba baganira ku hazaza he muri iyi kipe.

Yagize ati ”Njye ubwanjye nzi ibibazo biri muri Rayon Sports. Gusa nk’undi mukinnyi wese ntegereje kureba aho ibi biri burangirire ariko ndagira ngo mare impungege abafana ba Rayon Sports. Njyewe ntaho nenda kujya ngo mbe nasiga Rayon Sports mu bibazo irimo, ndacyahari kandi ndi umukinnyi wa Rayon Sports uzaza wese akampa umurongo mwiza ikipe izagenderaho tuzaganira ariko ndacyahari”.

Mu Ukwakira 2018, nibwo Kakule Fabrice yageze muri Rayon Sports avuye muri Kiyovu Sport, akaba yari ayigarutsemo nyuma yuko nubundi yayikiniye imyaka ibiri, uhereye muri 2015. Akaba amaze gufasha Rayon Sports kwegukana ibikombe bitatu birimo n’icya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018-2019.


Ubutumwa bwa Fabrice Mugheni ahumuriza abakunzi ba Rayon Sports


Kakule yemeza ko ibibazo biri muri Rayon Sports bigiye kurangira ikipe igasubira mu bihe byiza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND