RFL
Kigali

Mugisha Moïse wakiniraga SACA yerekeje muri ProTouch yo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/08/2021 10:38
0


Umunyarwanda umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare wakiniraga ikipe ya SACA iterwa inkunga n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, yamaze kwerekeza mu ikipe nshya yo muri Afurika y’Epfo ikina amarushanwa akomeye muri uyu mukino, yitwa ProTouch, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe azayikinira.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Kanama 2021, ni bwo ikipe ya ProTouch yatangaje ku mugaragaro Mugisha Moise nk’umukinnyi wayo mushya. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yagize iti “Protouch Continental yishimiye gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wa mbere mu Rwanda, Mugisha Moïse mu mwaka wa 2021”.

Umuyobozi wa Siporo muri ProTouch, Tony Harding, yagize ati “Twishimiye kugira umukinnyi mwiza usiganwa ku magare nka Moïse mu ikipe yacu. Turizera ko azongera imbaraga mu bakinnyi bacu basanzwe”.

ProTouch yakomeje ivuga ko Mugisha ari umukinnyi ukiri muto kandi ufite impano mu mukino wo gusiganwa ku magare, akaba ari nimero ya mbere mu Rwanda n’uwa 13 muri Afurika ku rutonde ruheruka gushyirwa ahagaragara na UCI n'ubwo nta masiganwa menshi yagize muri uyu mwaka wa 2020.

Uyu munyarwanda rukumbi witabiriye imikino Olempike 2020 yabereye i Tokyo mu Buyapani, yari amaze imyaka ibiri mu ikipe ya SACA. Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha ari bwo Mugisha Moïse azerekeza mu Bufaransa gukorana imyitozo na bagenzi be mu ikipe nshya, aho bazitabira Tour de Bretagne na Circiut des Ardennes.

Mugisha Moïse yatwaye irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya mu Ugushyingo 2020, Mugisha ari kumwe na bagenzi be kandi begukanye umudari w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe “Team Time Trial” muri iyi mikino Nyafurika “All African Games 2019” yabereye muri Maroc, uyu mukinnyi kandi yegukanye umudali w’Umuringa mu mikino Nyafurika yabereye muri Maroc, abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

Moise wari wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize, ntabwo yitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka nyuma y’ibibazo yagiranye n’uwari umutoza we muri SACA, Niyonshuti Adrien byatumye akurwa ku rutonde rw’abagombaga guhagararira SACA muri Tour du Rwanda 2021.

Mugisha Moise yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri ProTouch yo muri Afurika y'Epfo

Mugisha yegukanye irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya yo muri Cameroun

Moise niwe munyarwanda rukumbi usiganwa ku magare witabiriye imikino Olempike y'i Tokyo 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND