RFL
Kigali

Muhadjiri na Bola Lobota wakiniraga AS Maniema yo muri DR Congo ku muryango winjira muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/06/2020 20:38
0


Abayobozi n’abafana ba Rayon Sports bamaze gukusanya Miliyoni 15 basabwa ngo bagure Hakizimana Muhadjili wari umaze iminsi mu kato k’iminsi 14 muri imwe mu mahoteli y’i Kigali ndetse akaba agomba kwinjirana na rutahizamu Bola Lobota wakiniraga ikipe ya AS Maniema Union yo muri DR Congo, ushobora kuba umusimbura wa Sarpong.



Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere yegereye Muhadjiri Hakizimana watandukanye na Emirates FC yakiniraga, baganira kuba yayerekezamo,  ayisaba kumuha miliyoni 15 Frw agasinya amasezerano y’umwaka umwe n’umushahara wa Miliyoni 1 Frw ku kwezi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo bwifuzaga ko Muhadjiri yasinya imyaka ibiri kuri miliyoni 15 Frw, gusa  we yababwiye ko kugira ngo asinye igihe kingana gutyo bisaba ko bamuha miliyoni 20 Frw ndetse n’umushahara wa  miliyoni 1.2 Frw ku kwezi.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko ku munsi w’ejo tariki ya 21 Kamena 2020, habaye inama yahuje komite nyobozi ya Rayon Sports mu rwego rwo kureba umubare w’amafaranga amaze kuboneka mu rwego rwo kugura Muhadjiri.

Habaye ubukangurambaga mu bafana bitanga ku bwinshi,  Fan Club ya Gikundiro Forever mu minsi ibiri gusa yari imaze gukusanya arenga miliyoni 2, bivugwa ko Paul Muvuni yatanze miliyoni 3, Munyakazi Sadate nka Perezida na we atanga andi, aya yose akaza yiyongera ku yandi yavuye mu bukangurambaga ndetse n’andi matsinda y’iyi kipe.

Muhadjiri arava mu  kato ahita asinyira Rayon Sports aho azaba asanze murumuna we wavuye muri Marine ndetse na mubyara wa Adebayor baherutse gusinyira iyi kipe.

Si  Muhadjiri gusa ugomba kwinjira muri Rayon Sports, kuko na rutahizamu Bola Lobota Emmanuel uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nawe ibiganiro byarangiye ategerejwe muri iyi kipe mu minsi ya vuba.

Bola Lobota wigeze kuza muri Rayon Sports muri Kamena umwaka ushize aza kunaniranwa n’ubuyobozi bwariho kuko yasabaga Miliyoni 18 n’ibihumbi 800 FRW by’umushahara, ubuyobozi burabyanga. Bivugwa ko Bola Lobota yamaze kwemera kuzakinira Rayon Sports nyuma y’uko bamuhaye Miliyoni 12 n’umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi.

Rayon Sports iri kwiyubaka impande zose yitegura umwaka utaha w’imikino, aho ishaka igikombe cya shampiyona ndetse ikaba initegura ko ishobora gusohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup mu mwaka utaha.

Rayon Sports yamaze gukusanya amafaranga yo kugura Muhadjiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND