RFL
Kigali

Miss Mukangwije Rosine yambuwe ikamba rya Miss Elegancy 2018 aho bamushinja ibyaha birenga 10, we avuga ko bahubutse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/06/2019 20:39
0


Umukobwa witwa Mukangwije Rosine wambitswe ikamba rya Miss Elegancy 2018 yambuwe ikamba n’ubuyobozi bushinzwe gutegura iri rushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda aho bamushinja ibyaha birenga 10.



Mukangwije Rosine yambuwe ikamba rya Miss Elegancy 2018 ku mpamvu z’uko ngo yataye ishuri, agasebya ubuyobozi ndetse ngo hari n'imyenda yatijwe atataruye. Clarisse Muhayimana uri mu bategura iri rushanwa, yavuze ko bafashe umwanzuro wo kwambura ikamba Miss Mukangwije Rosine bashingiye ku bintu byinshi yagiye akora mu bihe bitandukanye bitishimiwe n’abategura irushanwa. Mukangwije Rosene yabwiye INYARWANDA ko abamwambuye ikamba bahubutse. 

Mu ibaruwa Inyarwanda.com dufitiye kopi Mukangwije Rosine yandikiwe asabwa gusuza ikamba yari yambaye, bamusabye kuritanga bitarenze tariki 23/06/2019. Baramushinja imyitwarire mibi n'imikoranire mibi nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 2019. Muri iyi baruwa harimo n'ibintu birenga 10 bashingiyeho bamwambura ikamba. Ku mwanya wa mbere w'ibyo bamushinga, hariho kubahuka no gusubiza nabi abayobozi ba Miss and Mister Elegancy Rwanda. Bamushinja kandi kureka ishuri, kwihenura n'ubwibone n'ibindi bitandukanye.


Ibaruwa Miss Mukangwije Rosine yandikiwe amenyeshwa ko yambuwe ikamba

INKURU IRAMBUYE NI MU KANYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND