RFL
Kigali

Munyakazi Sadate na KNC bongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Gasogi United itsinzwe na Gorilla FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/11/2020 10:15
0


Perezida w'ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC n'uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, bongeye guterana ubuse ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'umukino wa gicuti Gasogi United yatsinzwemo na Gorilla FC ibitego 3-1.



Aba bagabo 2 bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, bitewe no guhangana kwabo, gutwarana abakinnyi n'abatoza, guterana amagambo bya hato na hato no kuganira bya gipfura, bongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Gasogi itsinzwe na Gorilla FC yo mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino wa gicuti wabaye ku wa kane w'iki cyumeru tariki ya 05 Ugushyingo 2020, warangiye Gorilla FC itsinze Gasogi United ibitego 3-1.

Nyuma y'uyu mukino, Munyakazi Sadate yanyarukiye ku rukuta rwa Twitter aho Gasogi yari imaze gushyiraho uko umukino wabahuzaga na Gorilla urangiye, agira ati: "Pole cyaneeee mon ami KNC ndetse ni zindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi (bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego 3 ni byinshi gira wisubirehoooo”.

KNC uzwiho kutajya aripfana,yahise amusubiza agira ati: “Hahahahahah none se ko ibyishimo wabigize imanza ahari umunezero ukashyira amatiku bareke baze kandi burya hatsindwa uwakinye ,harya wowe uzakina ryari?mind your business”.

Sadate ntiyatuje ngo aterere agati mu ryinyo kuko yahise agaruka agira ati: "Nivugiraga Bao tatu wariye iyo unsubiza ko bibaho aho kurakara nk’ Umwana, naho ku byabaye byo bibaho.Isi ya none Ukuri guhindurwa ikinyoma niba bahunze Imanza n’amatiku yanjye bahungiye ubwayi mu kigunda, Naho Bao tatu zo ni Ingaruka za Kwizera Olivier wabuze mu Izamu Pole Bro”.

KNC na Munyakazi Sadate bakunze kumvikana mu itangazamakuru baterana amagambo rimwe na rimwe agamije gushushya umukino iyo Gasogi United yabaga iri bukine na Rayon Sports.

Aba bagabo bombi ariko, bigeze kugaragaza uburakari no guterana amagambo ubwo Rayon Sports yashakaga gutwara rutahizamu Bola Lobota Emmanuel ikipe ya Gasogi United yaguze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe Gasogi inashinganisha uyu mukinnyi muri FERWAFA.

KNC na Sadate baranzwe no guterana amagambo kenshi aganisha mu gushyushya umukino wa Gasogi na Rayon Sports no gutwarana abakinnyi n'abatoza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND