RFL
Kigali

Munyakazi Sadate yongeye gutunga agatoki abahoze bayobora Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/01/2020 13:50
0


Nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa ko Rayon Sports igiye kugurisha Kimenyi Yves na Yannick Bizimana, Perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate yavuze ko ari ibihuha, kandi ko bamwe mu bari kubikwirakwiza bagomba kwitegura kwerekana uko bakoresheje umutungo w’iyi kipe mu myaka ishize.



Munyakazi ntiyavuze mu mazi abagize uruhare mu gukwirakwiza ibi bihuha gusa ariko yatunze agatoki  abahoze bayobora Rayon Sports kuko yongeyeho ko bagomba kwitegura kugaragaza uko bakoresheje umutungo w’ikipe kandi ngo si kera.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Sadate Munyakazi yagize ati “Mperutse kumva Inkuru z’impuha ko tugiye gutanga Kimenyi na Yannick ... abavuga ibi ni ba bandi bashaka kuturangaza, icyo nzi neza nuko ntazahemukira abangiriye ikizere, mu gihe abo baturangaza bo bakwitegura kwerekana uko bakoresheje umutungo wacu mu myaka yashize KDI SI CYERA.”

Mu minsi ishize yari yongeye kwibasira abahoze bayobora Rayon Sports, ubwo yabashinjaga gushaka kuvangira ubuyobozi no guteza umwiryane n’umwuka mubi muri iyi kipe.

Yagize ati”Inyeshyamba ni iki? Ngo ishyamba muri Rayon Sports ntirijya ricika, tuzaritema niturangiza dutwike ibihuru byaryo. Twe turi tayali, abarwanya Rayon Sports bitege ko turi tayali”.

Rayon Sports yasoje imikino y’igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa Gatatu, aho ifite amanota 31, ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota 6, iratangira imikino y’igice cya kabiri cya shampiyona kuri iki cyumweru yakira Gasogi United kuri Stade ya Kigali.


Ubutumwa bwa Sadate Munyakazi


Sadate avuga ko abayoboye Rayon Sports bagomba kugaragaza uko bakoresheje umutungo mu myaka ishize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND