RFL
Kigali

"Natunguwe no kubona Perezida w'u Rwanda aza kumfata ku kibuga cy'indege"-Davido

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/04/2023 15:17
0


Umuhanzi w'ikirangirire muri Afurika wanigaruriye ibice bimwe na bimwe by'isi, David Adeleke wamamaye nka Davido, yavuze uburyo yiyumvise ubwo yabonaga Perezida Paul Kagame ajya kumwakira ku kibuga cy'indege mu mwaka wa 2014, ubwo yasesekaraga Kigali mu gitaramo cyo Kwibohora cyiswe 'Niwowe'.



Davido, avuga ko afitanye umubano na ba Perezida benshi  batandukanye. Uyu muhanzi  avuga ku bintu byaranze umwuga we, mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikunda gukora amakuru ku mideli n'ubuhanzi, 'French Fashion Magazine'; Davido avuga ko umwuga we wamuhiriye akaba yaragiye atungurwa na byinshi, nko guhura na Baperezida batandukanye, ariko akagaruka ku rwibutso rwe ubwo yahurana na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame muri 2014.


Davido yagize ati: "Ni ibintu biba bidasanzwe kugera mu gihugu no kubona ikaze rya Perezida. Ndibuka ko nageze  mu Rwanda  ari ibintu byiza cyane, Perezida yaje kuntora ku kibuga cy'indege ubwe”.

Akomeza avuga ko ari ibintu by'agaciro kuri we k'iteka. Ati: "Ibintu nk'ibi bituma numva meze neza kuri njye, kandi nkishimira ibyo niyemeje. Kumenya ko nshobora kubona perezida nkashobora kuvugana na we.  muri iki gihe, vuba aha nahuye na benshi mvugana nabo imbona nkubone. Niyo mpamvu nkomeza kwibwira no gutekereza ko nazinjira muri politiki, biba ari byiza nkazicara kuri iyo ntebe ibintu bigahinduka”.


Davido icyo gihe yakiriwe n'abagize umuryango wa Perezida Paul Kagame


Davido avuga ko guhura na Perezida w'u Rwanda byamutunguye cyane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND