RFL
Kigali

NBA yatangije Ishami rishya muri Afurika ku bufatanye n’Abashoramari

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/05/2021 16:27
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, ni bwo Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA yatangaje ko yatangije NBA ku rwego rwa Afurika, iri shami rikazajya rikurikirana aya marushanwa kuri uyu mugabane harimo na shampiyona Nyafurika, ya Basketbal Afica League (BAL).



Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku isi, FIBA, iyi ikaba ari inshuro ya mbere NBA itangije ishami ryayo hanze y’Umugabane wa Amerika ya Ruguru.

Mu bandi bafatanyije na NBA harimo abashoramari bafatanyije bayobowe na Babatunde “Tunde” Folawiyo, Umuyobozi mukuru wa Yinka Folawiyo Group, Helios Fairfax Partners Corporation (HFP), iyobowe na Tope Lawani, ari nawe muyobozi mukuru.

Lawani na Folawiyo bazafatanya n'Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya NBA muri Afurika iyobowe n'umuyobozi mukuru wa NBA muri Afurika, Victor Williams.

Hazaba kandi harimo Komiseri wa NBA, Adam Silver na Komiseri wungirije wa NBA akaba n'umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa, Mark Tatum.

Uretse Ambasaderi wa NBA ku isi akaba n’umushoramari wa NBA muri Afurika Dikembe Mutombo, abandi bashoramari biyongera muri NBA Afurika barimo uwakinnye muri NBA, Luol Deng ukomoka muri Sudani y'Epfo, Grant Hill na Joakim Noah.

Mu butumwa Lawani yatanze yagize ati “Nshimishijwe cyane kuba mu itsinda ryumva izi nshingano ku ruhande rwa NBA. Kuzana ubumenyi ku rwego rw'isi hamwe byabaye inzira y’ubucuruzi bw’isi yose. Muri iki ki gihe, intsinzi ntizasobanurwa gusa n’inyungu zishoramari ahubwo kubera ingaruka zirambye mu buzima bw’abaturage bacu. Iyo ni yo ntego yacu.

“Mu mateka ya Helios, twahuje imari n'ubuhanga ku mpano n’umushinga nyafurika, aya ni amahirwe adasanzwe yo kubikora ku isi ya siporo dufatanya na NBA, Nk'umufatanyabikorwa wiyemeje kandi ufite uburambe mu bucuruzi bukorera muri Afurika yose, turateganya gutanga umusanzu mu buhanga bwacu, guhuza no kumenya ubumenyi ku isoko kugira ngo dushyigikire iterambere rya NBA muri Afurika no ku mugabane wa Afurika”.

Komiseri wa NBA, Adam Silver yagize ati "Ibyo dutangaje uyu munsi ni umusaruro w’ibyakozwe mu myaka myinshi y’ishoramari ndetse n’ibyakozwe mu guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika no kumenya amahirwe akomeye imbere ya NBA ku mugabane wa Afurika. Twizera ko basketball ishobora guhinduka siporo ya mbere muri Afurika mu myaka icumi iri imbere, kandi ntegereje kuzakorana cyane n'abashoramari bacu kugira ngo iyo ntego igerweho.

Umuyobozi mukuru wa NBA muri Afurika, Victor Williams yagize ati “Gushyiraho no gutera inkunga NBA Afurika nk'urwego rwihariye byerekana amateka akomeye ya NBA muri Afurika, imbaraga z'icyerekezo cya NBA cyo kuzamura umukino ku mugabane wa Afurika, ndetse n'ubwitange bukomeye bwakozwe n'abafatanyabikorwa bacu bashya b'indashyikirwa. Ndashaka gushimira ikipe yose ya NBA Afurika iyobowe mu myaka icumi ishize na Amadou Gallo Fall na John Manyo-Plange, ku bikorwa bakoze kugirango bashinge umukino w'umugabane watumye iyi ntambwe ishoboka”.

Ambasaderi wa NBA ku isi n'umushoramari wa NBA muri Afurika Dikembe Mutombo we yagize ati "Uyu ni umunsi w'amateka kuri basketball muri Afurika, kandi nishimiye kwinjira muri iri tsinda ryihariye ry'abayobozi biyemeje ku mugabane wa Afurika no gukoresha umukino mu kuzamura imibereho y'abantu. Nagize amahirwe kuba mu bakinnyi ba mbere baturutse muri Afurika bagize uruhare muri NBA, kandi kubera ubwitange bw'abo bantu, abandi bakinnyi batabarika bazagira amahirwe yo gukurikiza inzira yanjye mu myaka iri imbere”.

Mutombo uri mu bashoramari ba NBA muri Afurika

Mu Rwanda hari kubera irushanwa rya BAL riri gukinwa ku nshuro ya mbere

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND