RFL
Kigali

Ndayishimiye Célestin wari umaze imyaka ine muri Police FC yerekeje i Nyagatare muri Sunrise FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/06/2020 14:32
0


Ndayishimiye Célestin ukina ku ruhande rw’ibumoso mu bwugarizi, wakiniraga ikipe ya Police FC, yerekeje muri Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yuko Police FC iguze Rutanga bakina ku mwanya umwe kandi hakiri na Muvandimwe wamwicaje muri uyu mwaka w’imikino.



Celestin yari amaze imyaka ine akinira Police FC nyuma yo kuyigeramo avuye muri Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo amakuru yasakaye hose ko  myugariro Ndayishimiye atakiri umukinnyi wa Police Fc ahubwo yamaze no gushyira  umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa muri Sunrise FC y’i Nyagatare.

Uyu musore w’imyaka 24 byavuzwe ko ashobora gusohoka muri police FC mu kwezi gushize kwa Gicurasi, ubwo iyi kipe yasinyishaga Eric Rutanga ukina ku mwanya umwe n’uyu mukinnyi kuko uko byagaragariraga amaso ni uko nta mwanya wo gukina yari kuzabona iyo ahaguma.

Ndayishimiye wazamukiye mu Isonga FC nyuma yo kuva mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011, ahava ajya muri Kiyovu Sports, yanyuze muri Mukura Victory Sports ahava ajya muri Police FC, naho akaba ahavuye yerekeza muri Sunrise FC.

Ubwo yakinaga muri ukura Victory Sports, Celestin yahamagawe mu ikipe y’Igihugu nkuru yakinnye CHAN 2016.

Muri uyu mwaka w’imikino wasojwe imburagihe kubera Coronavirus, ntabwo Celestin yabonye umwanya uhagije wo gukina, dore ko Muvandimwe JMV bakina ku mwanya umwe ariwe wakinnye igihe kinini cyane.


Celestin Ndayishimiye yerekeje muri Sunrise FC avuye muri Police FC yari amazemo imyaka ine





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND