RFL
Kigali

Ndikumana Tresor Wakiniraga AFC Leopards yasinye muri Gasogi United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/12/2019 17:59
0


Mu rwego rwo kwitegura neza imikino yo kwishyura muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United FC yamaze gusinyisha umurundi ukina mu kibuga hagati Ndikumana Tresor wakinaga muri AFC Leopards yo muri Kenya.



Saa 13h22’ ku biro by'ikipe ya Gasogi United FC nibwo uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko yashyize umukono ku masezerano mu ikipe ya Gasogi United yari ihagarariwe n'umuyobozi wayo KNC muri iki gikorwa.

Ndikumana Tresor yasinyiye ikipe ya Gasogi United FC amasezerano y'amezi 18 ariko ashobora kongerwa,ikindi nk'uko umuyobozi wa Gasogi KNC ndetse na Tresor ubwe babitangaza, ngo ikipe yose yamushaka mbere y'icyo gihe azemererwa kugenda ntamananiza nk'uko bimeze no ku bandi bakinnyi ba Gasogi United.

Nyuma yo gusinya aya msezerano Ndikumana Tresor  yatangaje ko yishimiye kuza mu ikipe ya Gasogi United anatangaza icyo aje gufasha iyi kipe.

Yagize ati, "Nishimiye gusinyira ikipe ya Gasogi. Nje gufatanya na bagenzi banjye gufasha ikipe kurushaho kwitwara neza, nkaba nje nsanga bagenzi bajye benshi nzi ubwo nakinaga hano mu Rwanda,rero bizamfasha kwisanga muri bagenzi banjye."

Umuyobozi wa Gasogi United Bwana KNC, nyuma yo gusinyisha Tresor yavuze ko bari bakeneye umukinnyi mwiza nka Tresor.

Yagize ati, "Tresor twamaze kumusinyisha amasezerano y'amezi 18 ashobora kongerwa,twari dukeneye umukinnyi mwiza nka Tresor ufite ubunararibonye.Turashaka kongera imbara mu ikipe mu mikino yo kwihyura niyo mpamvu duhereye kuri Tresor uvuye mu ikipe ikomeye nka Leopards,tukaba tugiye gukomeza gushaka abandi bakinnyi bazadufasha mu mikino yo kwihyura"

Ndikumana Tresor wasinyiye  Gasogi avuye muri AFC Leopards,  yakiniye imikino 10 ya shampiyona muri Kenya akaba yari amaze kuyitsindira ibitego 3 ariko kubera ibibazo by'amikoro biri muri iki gihugu byatumye atandukana nayo.

Tresor akaba azatangira gukinira Gasogi United ubwo imikino yo kwishyura ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda izaba itangiye.


Ndikumana Tresor asinya amasezerano y'amezi 18 muri Gasogi United

 KNC na Tresor bemeranya ku masezerano y'amezi 18


Tresor agiye gufasha Gasogi United mu kibuga hagati


Team Manager wa Gasogi United Patric na Tresor umukinnyi mushya wa Gasogi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND