RFL
Kigali

Ndizeye Yves yatangije “Academy” ya Table Tennis mu mujyi wa Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/09/2019 16:14
0


Ndizeye Yves usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ikinirwa ku meza (Rwanda Table Tennis Federation) yashyize mu bikorwa igitecyerezo yari amaranye igihe cyo gushinga ikipe y’abana bakiri bato bagomba gutangira gutozwa uyu mukino.



Iyi Acadamy izajya ireba abana bari hagati y’imyaka itandatu n’imyaka icumi (6-10) yitwa “Spero Initiative”. Ni igikorwa yakoreye mu ishuri rya Camp Kigali aho abana 16 biga mu mashuri abanza batoranyijwe kugira ngo batangirire hasi batozwe gukina umukino wa Table Tennis batozwa n’umutoza w’umuhanga uzaba mu gihugu cya Uganda.


Abana 16 ni bo batangiranye na Academy ya "Spero Initiative"

Abana 16 bagiye gutangirana n’iyi “Academy” barimo abahungu icumi (10) n’abakobwa batandatu (6) biga mu mashuri abanza.

Aganira na INYARWANDA, Ndizeye Yves yavuze ko ari igitecyerezo yari amaranye imyaka itari micye ariko kuri ubu akaba yabashije kugera ku ntego yari yiyemeje.

“Turi muri gahunda ya Spero Initiative, ni ahantu abana bazajya bahabwa amasomo ajyanye no gukina Table Tennis, gahunda natangije mu rwego rwo kwigisha abana bakiri bato bakarushaho kuwukunda ariko noneho bakanaboneramo andi mahirwe nko kwiga, kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza n’ibindi”. Ndizeye


Abana batangiranye na Academy ya "Spero Initiative" 

Ndizeye akomeza agira ati “Kuri uyu wa Kabiri rero twatangije iyi Academy nari maze imyaka nyifite mu mishinga kuva nkiri umukinnyi. Impamu nayise Espero Initiative ni uko Espero icyizere kiva ku gitecyerezo nagize ikaba izaba ishamikiye kuri Table Tennis n’uburezi”. Ndizeye

Nk’uko Ndizeye Yves asanzwe ari umukozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda, twashatse kumenya niba hari uruhare iri shyirahamwe rizagira mu mibereho y’iyi Academy.

Ndizeye avuga ko ari igitecyerezo cye yatangije agishyira mu bikorwa ariko bikazagira umumaro uhereye ku ishyirahamwe abamo n’igihgu muri rusange. “Federasiyo wenda izamfasha nk’uko isanzwe ifasha andi makipe ariko iyi ni gahunda yanjye bwite kandi ni ku nyungu za federasiyo n’inyungu z’igihugu”. Ndizeye


Ndizeye Yves (Ubanza ibumoso) ni we watangije Academy ya "Spero Initiative"

Spero Academy irimo abana 16 biga mu mashuri abanza ya Camp Kigali aho n’ubundi bazajya bakorera imyitozo ya Table Tennis mu gihe basoje amasomo mu buryo butandukanye.

Kurikira umuhango wo gutangiza Academy ya "Spero Initiative"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND