RFL
Kigali

Neymar yagiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu muri kajugujugu ye bwite ya Miliyari zisaga 12 Frw

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/11/2021 10:56
0


Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira Paris Saint Germain, Neymar Jr yatunguye abakinnyi bakinana ndetse n’abafana ubwo yajyaga ku myitozo y’ikipe y’igihugu muri kajugujugu ye bwite ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amadolari (12,306,804,000 Frw).



Hari mu mwaka wa 2019 ubwo Neymar yakoraga aka gashya inkuru ye ikavugwa hirya no hino ku Isi. Ubwo abakinnyi ba Brazil bageraga ku kibuga cy’imyitozo bamwe batwaye imodoka zabo zihenze baguze i Burayi, icyo gihe Neymar yageze ku kibuga cy’imyitozo aparika hagati kajugujugu ye ya Mercedes igura miliyoni 12 $.

Icyo gihe, Neymar ntabwo yari wenyine muri iyo ndege kuko ngo yari kumwe na Thiago Silva na Dani Alves bari kwitegura imikino ya gicuti bakinnye na Qatar na Honduras.

Uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain ntabwo ajya asiba kugaragaza udushya kuko yitabiriye iyi myitozo muri kajugujugu ye bwite ya Mercedes, yasize irangi ryirabura rya Batman cyane ko ariyo ntwari irenze [superhero] akunda cyane.

Diario AS itangaza ko iyo kajugujugu ya Airbus H-145 yo muri Brazil ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera ku icumi (batarimo pilote cyangwa abo bafatanya gutwara, mu nzira). Iyi ndege yagenewe gukoreshwa n’abasivili ndetse no gushyigikira serivisi zubuvuzi n’ubutabazi.

Neymar aheruka kongera amasezerano y’imyaka ine muri PSG yagezemo avuyemuri FC Barcelona, icyo gihe akaba yaraciye agahigo k’umukinnyi w’umupira w’amaguru uguzwe amafaranga menshi ku Isi. 

Neymar yatunguye benshi ubwo yajyaga mu myitozo y'ikipe y'igihugu muri kajugujugu

Neymar asohoka muri kajugujugu yerekeza ku kibuga cy'imyitozo

Abafana batunguwe n'ibyo Neymar yakoze


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND