RFL
Kigali
7:42:16
Jan 10, 2025

Nihoreho Arsène uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Burundi yasinye muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/06/2020 10:46
0


Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Nihoreho Arsène, wasoje ku mwanya wa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Burundi, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino 2020/21.



Nihoreho w’imyaka 20 y’amavuko, yakiniraga Olympic Star, akaba yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bubinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2020.

Rayon Sports yagize Iti "Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’’umurundi Nihoreho Arsène imyaka ibiri. Arsène yatsinze ibitego 17 muri Shampiyona y’u Burundi y’uyu mwaka, Primus Ligue 2019/2020".

Nihoreho Arsène yatsinze ibitego 17 muri shampiyona y’u Burundi iheruka gusozwa, yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya Rayon Sports iheruka kugura barimo Umunya-Togo Alex Harlley ukina mu kibuga hagati afasha abataha izamu, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwingiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe bazatizwa.

Rayon Sports iri mu biganiro kandi n’abarimo Hakizimana Muhadjiri ukomeje kuyigora ndetse biravugwa ko iri hafi gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier.

Gusa Rayon Sports yatakaje abakinnyi benshi mu kwezi gushize barimo Rutanga Eric wari kapiteni, Radu, Irambona Eric, Kimenyi Yves n’abandi ikaba ikomeje gushaka uburyo yaziba icyuho basize.

Arsene ni umwe muri barutahizamu bigaragaje muri shampiyona y'u Burundi muri uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND