RFL
Kigali

Nirwo rufunguzo rwa CAN 2022! Amavubi atsinze Mozambique asigara ahanze amaso umukino wa Cameroun-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/03/2021 17:47
4


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze OS Mambas ya Mozambique igitego 1:0 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ kizabera muri Cameroun. Ni umukino wabereye mu Rwanda kuri Stade y'i Nyamirambo.



UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:

Amavubi arasabwa gutsinda Cameroun mu mukino wa nyuma wo mu itsinda uzaba tariki ya 30 Werurwe 2021 uzabera i Yaounde, rugahita rukatisha itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun

FT: Umukino urangiye Amavubi yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y'igitego 1-0 cyatsinzwe na Byiringiro Lague. Nyuma yo gutsinda Mozambique, Amavubi ahise azamuka ku rutonde muri iri tsinda, kuko agize amanota atanu, akaba yicaye ku mwanya wa kabiri

Amavubi abonye koruneri nyuma y'uko Lague akinnye neza

Twizerimana Martin Fabrice yinjiye mu kibuga asimbuye Haruna Niyonzima

Amavubi akomeje gukina yirwanaho muri iyi minota y'inyongera

90'+5' Umusifuzi ashyizeho iminota itanu y'inyongera

90' Emery akuyemo igitego cyari cyabazwe kuri Counter attack yari ikozwe n'abakinnyi ba Mozambique, Amavubi arasumbirijwe muri iyi minota

83' Emery yongeye gutabara ikipe y'igihugu, na none Gaspar yateye ishoti rikomeye ariko Emery araryama awukoraho ujya muri koruneri

81' Emery Mvuyekure arokoye Amavubi nyuma yo gusigarana na Elias Gaspardwateye ishoti Emery awukuzamo amavi

80' Amavubi akomeje gukina neza mu kibuga hagati ashaka igitego cya kabiri binyuze ku bakinnyi barimo Haruna na Bertrand Iradukunda

75' Ku nshuro ya kabiri amakipe afashe akaruhuko ko kongera gusoma ku mazi

Umutoza wa Mozambique yakoze impinduka, kapiteni Rafael yasohotse mu Kibuga hinjira Elias Gaspar wahise wambikwa igitambaro cy'ubukapiteni

72' Mashami Vincent yakoze impinduka ya gatatu, Sugira Ernest asohoka mu kibuga hinjira Iradukunda Bertrand Kanyarwanda

69' Goaooool! Byiringiro Lague afunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cy'Amavubi. Lague atsinze igitego cyiza ku mupira yahawe na Kagere Meddie wari umaze gucenga abakinnyi batatu ba Mozambique

58' Amavubi akomeje kotsa igitutu izamu rya Mozambique, abonye koruneri

55' Kagere ahinduye umupira imbere y'izamu rya Julio, usanga Byiringiro Lague ahagaze mu rubuga rw'amahina ateye umupira n'umutwe unyura ku ruhande

49' Haruna ahushije uburyo bwo gutsinda igitego ku ishoti rikomeye atereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko uca ku ruhande gato rw'izamu rya Mozambique

46' Igice cya kabiri gitangiranye impinduka, Rubanguka Steve wari wibuze mu minota 45 y'igice cya mbere yahaye umwanya Niyonzima Olivier Seif, mu gihe Manzi Thierry yasohotse mu kibuga hinjira rutahizamu Byiringiro Lague

Haruna Niyonzima azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso acenga abakinnyi babiri atera ishoti rikomeye mu izamu rya Mozambique ariko umupira uca hejuru

45'+2' Umusifuzi ashyizeho iminota ibiri y'inyongera

42' Haruna na Imanishimwe Emmanuel bahererekanyije Koruneri, Haruna ahinduye umupira urengera ku rundi ruhande

41' Ombolrenga Fitina ahinduye umupira imbere y'izamu rya Mozambique ariko ubwugarizi bwirwanaho buwushyira muri koruneri

39' Mozambique ibonye Coup Franc itewe na kapiteni Rafael, ariko umupira urenga nta mukinnyi uwukozeho

35' Haruna Niyonzima azamukanye umupira yihuta cyane ahindura imbere y'izamu rya Mozambique bawukuraho usanga Yannick Mukunzi ahagaze mu rubuga rw'amahina atera ishoti ritaremereye umunyezamu Julio arawufata arawukomeza

30' Abakinnyi ku makipe yombi bafashe akaruhuko basoma ku mazi

29' Manzi Thierry ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Ernesto wa Mozambique, iyi niyo karita ya mbere itanzwe muri uyu mukino

26' Miquissone wa Mozambique agerageje gutungura umunyezamu Emery ku ishoti atereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira uca hanze y'izamu

23' Amavubi agerageje uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira uhinduwe na Haruna Niyonzima ariko Sugira Ernest umubana muremure ntiyawushyikira

17' Amavubi yabonye koruneri yatewe na Haruna ariko umupira urengera ku rundi ruhande nta mukinnyi uwukozeho

16' Mutsinzi Ange ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Mozambique ariko umunyezamu Julio Pedro arasimbuka awushyira muri koruneri

15' Mozambique iri gukina neza mu kibuga hagati igerageza kwinjira mu rubuga rw'amahira rw'Amavubi

6' Ismail wa Mozambique yari azamukanye neza umupira ashatse guhindurira umupira bagenzi be uca hejuru y'izamu rya Mvuyekure Emery

2' Luis Miquissone wa Mozambique azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso rw'Amavubi aracenga ahindura umupira mu rubuga rw'amahina ariko ubwugarizi bw'Amavubi bwirwanaho bukuramo umupira

Amavubi yambaye imyenda y'umuhondo, amakabutura y'icyatsi, nimero zandikishije ubururu, mu gihe Mozambique yambaye imyenda y'umutuku, amakabutura y'umukara n'amasogisi y'umutuku nimero zandikishije umuhondo

1' Umupira utangijwe n'Amavubi, Sugira Ernest ahereje Haruna Niyonzima wasubije umupira kuri Manzi Thierry


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mozambique


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi

U Rwanda rurasabwa gutsinda uyu mukino ndetse n’uzaruhuza na Cameroun tariki ya 30 uku kwezi, kugira ngo rubone itike ya CAN 2022, gutsindwa cyangwa kunganya uyu mukino birarukura burundu muri kuruse yo gushaka iyi tike.

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F ruherereyemo n’amanota abiri nyuma yo kunganya imikino ibiri, mu gihe Mozambique iri ku mwanya wa kabiri n’amanota ane, mu itsinda riyobowe na Cameroun ifite amanota 10.

Abakinnyi b'Amavubi umutoza Mashami yitabaje kuri uyu mukino

REBA AMAFOTO Y'UMUKINO W'AMAVUBI NA MOZAMBIQUE

Amakipe yinjira mu kibuga

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga 

Fitina Ombolenga yitwaye neza mu minota 90 y'umukino

Sugira Ernet yagiye ahusha uburyo bwo gutsinda igitego muri uyu mukino

Rubanguka Steve wakinnye umukino we wa mbere mu Amavubi

Haruna Niyonzima yagaragaje itandukaniro mu minota 90 yakinnye

Kagere Meddie yagize uruhare rukomeye mu gitego rukumbi Amavubi yatsinze Mozambique






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengiyumva3 years ago
    iyokipe irabikora kapisa tuyirihafi
  • MANIRAGABA JEAN PIERRI3 years ago
    EWANA AMAVUBI UKO YARWINZE MOZAMBIKE ABANYARWANDA TWIZEYE YUKO NOKURI CAMEROUN AZARWINGA OK COCKS KABISA MUKORE IBYABANYARWANDA BAKENEYE
  • Ukuri kwange3 years ago
    Ariko umukinnyi KAGERE ajya atsinda ra? ibitego atsinda muri club, iyo bigeze national bijya he? maze kwiga imikinire ye mumavubi nza gusanga en tout cas ntabihambaye kandi nyamara ni umukinnyi mwiza
  • Sophie3 years ago
    Mwakinnye neza twishimye Mwese mwabikoze





Inyarwanda BACKGROUND