RFL
Kigali

Niyonzima Haruna amaze gutandukana na Simba Sports Club yo muri Tanzania, ashobora kujya mu ikipe yo mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/06/2019 15:34
0


Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Haruna Niyonzima wari umaze imyaka ibiri akinira Simba Sports Club yo muri Tanzaniya amaze gutandukana nayo, aho hari amakuru y’uko yaba agiye gukinira ikipe yo mu Rwanda.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019 amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyamba ko Haruna Niyonzima yatandukanye n’ikipe ya Simba Sports Club yari amazemo imyaka ibiri gusa.

Haruna Niyonzima ushobora kugaruka mu Rwanda

Hari amakuru atugeraho aravuga ko hari amakipe  atandukanye ari kuvugana nayo ku isonga hari kuvugwa ikipe ya APR FC yo mu Rwanda ishaka kuba yamugarura akayobora iyi kipe y’ingabo z’igihugu ndetse na Yanga Africans, ikipe yakiniye imyaka itandatu nayo bivugwa ko imushaka.

Icyakoze ari umukinnyi nyiri ubwite ntabwo aragira icyo abitangazaho ndetse n’ayo makipe amwifuza ntacyo arabivugaho. Inyarwanda turakomeza kubakurikiranira aya makuru.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND