RFL
Kigali

Niyonzima Olivier Seif yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali yamuhaye akayabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/09/2021 17:28
0


Nyuma yo gutandukana na APR FC kubera imyitwarire mibi, Niyonzima Olivier Seif wavugwaga yateye umugongo amakipe yose yamwifuzaga harimo na Rayon Sports yakiniye igihe kitari gito, yerekeza muri AS Kigali atanzweho akayabo ka Miliyoni 20Frw.



Seif ukina mu kibuga hagati yatandukanye na APR FC muri Kanama uyu mwaka, ahita atangira ibiganiro na Rayon Sports ndetse bikaba byaravuzwe ko na Police FC yamwifuje kugira ngo ayikinire, ndetse anaganira na bamwe mu bayobozi bayo ariko ntibahuza, bituma akomeza kuganira n’andi makipe atandukanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021, nibwo AS Kigali ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko yamaze gusinyisha Niyonzima Olivier Seif amasezerano y’imyaka ibiri.

N’ubwo iyi kipe itatangaje amafaranga yahawe, gusa amakuru Inyarwanda yahawe n’umwe mu bari hafi y’uyu mukinnyi ndetse n’iyi kipe ni uko, Seif yahawe miliyoni 20 Frw, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Bivuze ko Seif azakinira AS Kigali mu mikino nyafurika, ariko mu cyiciro gikurikira ijonjora rya mbere rizakinwa mu mpera z’uku kwezi.

Seif yari asoje amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinyiye iyi kipe mu 2019 ubwo yayigeragamo avuye muri Rayon Sports, APR FC ikaba itashatse kumwongerera amasezerano imuha rugari ngo yishakire indi kipe.

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe.

Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.

AS Kigali isinyishije Seif nyuma y'iminsi micye inasinyishije uwari kapiteni wa Yanga Africans Lamine.

Niyonzima Olivier yasinyiye AS Kigali amasezerano y'imyaka ibiri

Seif biravugwa ko yahawe miliyoni 20 Frw bigatuma atera umugongo Rayon Sports yamwifuzaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND