RFL
Kigali

Nizeyimana Mirafa mu bakinnyi batazakina umunsi ubanziriza uwa nyuma w’igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/12/2019 15:41
0


Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru Tariki 14 na 15 Ukuboza 2019, mu Rwanda haraza gukinwa umunsi wa 14 ubanziriza uwa nyuma w’igice kibanza cya shampiyona (Phase Aller), Mirafa Nizeyimana ufatiye runini Rayon Sports mu kibuga hagati ari ku rutonde rw’abakinnyi batazakina kubera ikibazo cy’amakarita bahawe mu mikino itambutse.



Ikarita y’umuhondo Mirafa Nizeyimana yabonye ku mukino w’umunsi wa 13, benshi mu bakurikiranye umukino Rayon Sports yakinnye na Heroes bemeza ko Mirafa ubwe ariwe wayihesheje kubushake kugira ngo asibe umukino Rayon Sports izakina na Mukura VS ubundi azabashe gukina umukino usoza igice kibanza cya shampiyona Rayon Sports izakina na APR FC tariki 21 Ukuboza 2019, yisanzuye nta rwikekwe afite, dore ko ari n’ikipe yahozemo.

Ibi bikazaha amahirwe abandi bakinnyi ba Rayon Sports barimo Ciza Hussein udaheruka mu kibuga kongera kugikandagiramo.

Uretse Mirafa Nizeyimana utazakina umukino Rayon Sports izakina na Mukura kuri iki cyumweru, Muganza Isaac wa Gasogi United ntazakina umukino iyi kipe ifite kuri uyu wa Gatandatu izakina na AS Kigali, undi mukinnyi utazakina ni Kyambade Fred wa Espoir FC utazakina umukino iyi kipe izakina na AS Muhanga kuri iki cyumweru.

Dore uko umunsi wa 14 muri ‘Rwanda Premier League’ uzakinwa

Ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019

Gasogi United vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)

Heroes FC vs APR FC (Stade Bugesera, 15h00)

Gicumbi FC vs Bugesera FC (Stade Mumena)

Ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019

Rayon Sports FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h00)

Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h00)

SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena, 15h00)

Sunrise FC vs Marines FC (Stade Nyagatare, 15h00)

Espoir FC vs AS Muhanga (Stade Rusizi, 15h00)

Abakinnyi batazakina umunsi wa 14

1. Nizeyimana Mirafa (Rayon Sports FC)

2. Muganza Isaac (Gasogi United)

3. Kyambadde Fred (Espoir FC)

Abayoboye abandi mu gutsinda ibitego nyuma y’umunsi 13

1. Babuwa Samson (Sunrise FC) - 11

2. Shabani Hussein (Bugesera FC) - 10

3. Wanji Pius (Sunrise FC) - 8

4. Usengimana Dany (APR FC) - 8

5. Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC) – 7

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 13







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND