RFL
Kigali

Nizeyimana Mirafa wa Rayon Sports yerekeje mu ikipe yo muri Zambia izakina CAF Confederations Cup

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/11/2020 11:24
0


Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa, wavugwaga mu ikipe y'i Cassablanca muri Morocco, yerekeje mu gihugu cya Zambia gukora isuzuma ry'ubuzima muri Napsa Stars izakina irushanwa rya CAF Confederations Cup.



Mirafa umaze umwaka umwe akinira Rayon Sports, yahagurutse mu Rwanda mu masaha y'igicuku yo kuri uyu wa Kabiri yerekeza mu gihugu cya Zambia, aho ashobora gusinyira ikipe ya Napsa stars natsinda igeragezwa agiyemo.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati byavuzwe ko amaze iminsi ari mu biganiro n’amakipe atandukanye, arimo na TAS de Casablanca yo muri Morocco.

Biravugwa ko NAPSA Stars yumvikanye na Nizeyimana Mirafa, ko natsinda igeragezwa agiyemo azagurwa 20.000$, Rayon Sports agifitiye amasezerano y’umwaka umwe igahabwa 7000$.

Napsa stars izakina na Ngazi Sports yo mu birwa bya Comoros mu ijonjora ry'ibanze muri CAF Confederations Cup.

Nizeyimana Mirafa yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Etincelles FC, Police FC ndetse na APR FC.

Ibyo Mirafa agiyemo bidakunze, azagaruka muri Rayon Sports agifitiye umwaka umwe w'amasezerano.

Nizeyimana Mirafa yerekeje muri Napsa Stars yo muri Zambia

Mirafa asigaje umwaka umwe w'amasezerano muri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND