RFL
Kigali

Nizeyimana Olivier wiyamamariza kuyobora FERWAFA, yasobonuye uko azakemura ikibazo cy'abanyamahanga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/06/2021 15:22
0


Nizeyimana Mugabo Olivier usanzwe uyobora Mukura victory Sport, ari kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ndetse yatangiye kugaragaza imigabo n'imigambi ye.



Ubwo ikiganiro Urukiko cyo kuri Radio 10 cyatumiraga uyu mucuruzi akaba n'umunyamupira Nizeyimana Olivier, yagarutse ku migabo n'imigambi afite ndetse anagaruka ku byo yakora cyangwa yahindura mu gihe yaba abaye umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Abajijwe ku kibazo cy'abanyamahanga, Nizeyimana Mugabo Olivier yatangaje ko ari ikibazo kizigwaho naramuka abaye umuyobozi ariko atariwe uzacyigaho wenyine. Yagize ati "Iki kibazo cy'abanyamahanga si icyanjye gusa n'iyo natorwa, nzakoresha ibiganiro kuri iki cyintu tukiganireho tunagifatire umwanzuro dufatanyije n'abayobozi b'amakipe, ndetse tunagishe inama mu bantu bafite aho bahuriye n'ibyo bintu. Guteza imbere umupira w'amaguru bisaba ubufatanye n'abantu bose ntabwo nakubwira ngo abanyamahanga tuzabagira bangahe ariko tuzabiganiraho n'abayoboye izo kipe noneho dutange umurongo abanyarwanda bifuza."


Olivier muri sitidiyo za Radio 10 

Kuva tariki 19 Kamena abahatanira kuyobora FERWAFA bari kwiyamamaza kugeza tariki 26 buri bucye amatora akaba. Nizeyimana Mugabo Olivier ahanganye na Rurangirwa Louis nk'abakandida 2 rukumbi bazavamo umuyobozi mushya w'iriya nzu ikorera i Remera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND