RFL
Kigali

Norway: Itsinda rya T&T ryashyize hanze amashusho y'indirimbo ‘Ihangane’ ryakoranye na Social Mula-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:22/07/2019 15:30
0


Nyuma y'indirimbo zitandukanye harimo Adeline na Savannah iri itsinda rya T&T rimaze iminsi rishyira hanze, uyu munsi ryashyize hanze amashusho y'indirimbo ‘Ihangane’ ryakoranye na kizigenza Social Mula bari bamaze igihe bateguje abakunzi babo.



T&T ni itsinda rigizwe n'abasore babiri aribo T-time na mugenzi we Adapter. Indirimbo yabo bise 'Ihangane' igaruka ku bakobwa babona abasore b'inshuti zabo (Boyfriend) babatindira mu gufata ibyemezo byo gukora ubukwe. Mu kiganiro bahaye INYARWANDA aba basore badutangarije ko igitekerezo cy'iyi ndirimbo cyavuye ku byo babona biri kuba mu rubyiruko. 

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bushingiye ku  kwihangana. Bati: "Iyi ndirimbo rero yigisha kwihangana, abakobwa baba babona ba boyfriend babo bari kubatindira kubambika impeta cyangwa nabyita gutera ivi kuko hari igihe kigera umukobwa akabona bagenzi be cyangwa inshuti ze barimo kuba engaged bikamutera gushyira pressure ku wo bakundana. Iyi ndirimbo yigisha abakobwa kwihangana."


Abagize itsinda T&T

T&T Ni bo bashinze Studio yitwa T-time Pro Music  aba basore bakaba baba muri Norway ku mugabane w'uburayi. Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro naho mashusho yakozwe na Fayzo Pro.

 Reba amashusho y'iyi ndirimbo 'IHANGANE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND