RFL
Kigali

Nsabimana Celestin yagizwe umwere nyuma yo gutsinda komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA yari yamuhannye imyaka 3

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/08/2019 14:54
1


Akenshi biba bigoye ko umunyamakuru runaka yamenya neza ibibera muri komisiyo y’abasifuzi mu byiciro runaka kuko usanga raporo zabo zidakunze kugera hanze. Gusa, kuri iyi nshuro INYARWANDA yageze kuri raporo zigaragaza urubanza ruheruka kuba muri iyi komisiyo.



Nsabimana Celestin usanzwe ari umusifuzi mu mupira w’amaguru ndetse akaba anasifura icyiciro cya mbere, aheruka guhabwa igihano kimuhagarika mu mupira w’amaguru imyaka itatu (3) azira ikibazo cya ruswa yamuvuzweho mu mikino y’imirenge Kagame Cup 2019.

Iki gihano cyaje kuzamuka kiba imyaka itatu n'amezi atatu kuko ngo ubwo Nsabimana Celestin yamenyaga ko ari gukorwaho iperereza rwihishwa yandikiye ubunyambanga bukuru bwa FERWAFA asaba kwishinganisha bityo arabihanirwa ngo kuko yakoze igikorwa cyo kugoganisha inzego.

Iyi ruswa yavuzwe ku mukino wahuje Nyarugenge na Matimba aho icyemezo cya komisiyo cyavugaga ko Nsabimana Celestin uba muri komite y’ikipe ya Nyarugenge yaba yarabaye inzira ya ruswa yahawe abasifuzi bagenzi be bakayobora umukino nabi ku nyungu za Nyarugenge mu mukino wakinwe tariki 22 Gicurasi 2019.

Nyuma yo kugezwaho raporo ya komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA imugaragariza ko yahamwe n’icyaha ndetse ko agomba kumara imyaka itatu atabarizwa mu mupira w’amaguru, Nsabimana Celestin yarajuriye atsinda komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA iyobowe na Gasingwa Michel.


Ibaruwa yashyikirijwe Nsabimana Celestin imumenyesha umwanzuro wa komisiyo y'imisifurire 


Nsabimana Celestin yavuzweho ibya ruswa mu marushanwa y'umurenge Kagame Cup 2019

Imiterere y'ikibazo:

Tariki 11 Kamena 2019 komisiyo y'abasifuzi muri FERWAFA yarateranye ubwo bari baiye kwiga ku ngingo y'uburyo hazakorwa amahugurwa y'abasifuzi bazakora mu marushanwa y'abana batengeje myaka 15 na 17, icyo gihe kandi hari abasifuzi bari bahamagawe ngo bisobanure ku byabavugwagaho.

Kwizera Olivier, Muhawenayo Roberto, Imanirabaruta Noah (ntabwo yaje), Habyarimana Faraji, Justin Ruhumuriza, Nsabimana Patrick, Jean Paul Nsengiyumva, Emmanuel Irafasha, Nsabimana Celestin, Twagirayezu Theogene, Sibomana Claude, Uwizeyimana na Ngabonziza nibo bari bahagawe.

Aba basifuzi bose uko bari bitabye komisiyo buri umwe yagiye afatirwa ibyemezio mu burya butandukanye ariko biba umwihariko kuri Nsabimana Celestin kuko nyuma yaje kujurira.

Nsabimana Celestin yahanwe bivuye ku makuru yatanzwe n'abasifuzi basifuye umukino:

Nsabimana Celestin yahanwe nyuma y'uko bamwe mu basifuye umukino wa Nyarugenge na Matimba bahaswe ibibazo bakemeza ko ari ukuri yabahaye amafaranga ngo babogamire ikipe ya Nyarugenge kuko uyu Nsabimana aba mu buyobozi bwayo.

Abasifuye uyu mukino barimo; Kwizera Olivier, Imanirabaruta Noah Habyarimana Faraji na Muhayeyezu Roberto.

Muri aba basifuzi bane, batatu muri bo bemeje ko bafashe amafaranga bahawe na Nsabimana Celestin mu guhe Habyarimana Faraji atayabonye ako kanya kuko bayanyujije kuri Muhayeyezu Roberto ndetse Habyarimana Faraji yireguye ko ayo mafaranga atigeze ayabona.

Nyuma Komisiyo y'abasifuzi muri FEREAFA yashingiye kuri ayo makuru ihana Nsabimana Celestin igihe cy'imyaka itatu n'amezi atatu.


Urwandiko rugaragaraza raporo y'iperereza ryakozwe n'ubujurire bwa Nsabimana hagendewe ku miterere y'ikibazo n'ingingo za FIFA na CAF zifashishijwe bahana Nsabimana Celestin

Ku rundi rupapuro mu zigize ubujurire bwa Nsabimana Celestin harimo ko akarengane gashingiye ku bihano yari yahawe na Komisiyo y'ikimisifurire asanga biterwa n'ikibazo bwite afitanye na Gasingwa Michel ukuriye iyi komisiyo muri FERWAFA.


Muri uru rupapuro habonekamo ko Gasingwa Michel atuzura na Nsabimana Celestin kimwe mu byatumye ahanwa mu buryo bukakaye kruusha abakiriye iyo ruswa ivugwa  


Gasingwa Michel umuyobozi wa Kimisiyo y'abasifuzi muri FERWAFA bivugwa ko atumvikana na Nsabimana Celestin bityo akaba yari yashatse kumwikiza biciye mu bihano bikakaye

Mu myiregurire ya Nsabimana Celestin yagaragaje ko ubwo Nyarugenge yatsindaga Matimba igitego 1-0 atari ahari kuko tariki 22 Kamena 2019 yari mu ikipe y'abasifuzi basifuye umukino wa Rayon Sports na Kirehe FC bityo atagize aho ahurira n'abasifuzi bamushinja kubaha ruswa.


Nsabimana Celestin (Uwa Gatatu uva ibumoso) yari i Nyakarambi asifurira Rayon Sports na Kirehe FC ari nako Nyarugenge yakinaga na Matimba

Nsabimana Celestin akndi agaragaza ko yanze kujya ku rutonde rw'abasifuzi bagombaga gusifurira Nyarugenge na Matimba bitewen'uko aba muri komite yayo.





Raporo ya komisiyo y'ubujurire ku kibazo cya  Nsabimana Celestin

Nyuma y'iyi raporo, komisiyo y'ubujurire yakoze isesengura ry'ikibazo baza gusanga Nsabimana Celstin nta cyaha cya ruswa kimuhama kandi ko ubujurire bwe bufite ishingiro.

Komisiyo y'ubujurire yemeje ko ibihano yari yahawe na komisiyo y'imisifurire muri FERWAFA byose bikuweho burundu.

Komisiyo y'ubujurire yemeje ndetse ishimangira ko Nsabimana Celestin nta ruswa yatanze ku mukino wahuje Nyarugenge na Matimba.


Imyanzuro ya Komisiyo y'ubujurire


Muri iki kibazo, Gasingwa Michel yagonzwe n'ingingo zo kuba mu batanze ubuhamya harimo abana bakina mu ikipe abereye umuyobozi, kuba yari mu kanama kakoze iperereza kandi bivugwa ko atavuga rumwe na Nsabimana Celestin

Iyi myanzuro ya komisiyo y'ubujurire yageze kuri NsabimananCelestin tariki ya 6 Kanama 2019 aho byari ku mugereka w'ibaruwa yandikiwe amenyeshwa mo raporo y'ubujurire bwe yarangiye.


Ibaruwa Komisiyo y'ubujrurire yandikiye Nsabimana Celestin


Nsabimana Celestin yabaye umwere 


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aloulys4 years ago
    Umupira wacu kweri ubamo amanyanga munyangire barajyiza ngo turikubaka umupira





Inyarwanda BACKGROUND