RFL
Kigali

“Nta masezerano Rayon Sports yagiranye na Gasogi kuri Manace, ahubwo ni umutangabuhamya“– Sadate asubiza KNC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/07/2020 14:55
0


Perezida wa Rayon Sports Sadate Munyakazi yahishuye ko nta bubasha n’ubushobozi ikipe ya Gasogi United ifite bwo kwisubiza rutahizamu mpuzamahanga uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Manace Mutatu, kuko nta masezerano Rayon yagiranye na Gasogi, ahubwo ko ari umutangabuhamya ku masezerano ye muri Rayon.



Tariki ya 06 Nyakanga 2020 ni bwo i Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi Manace Mutatu amasezerano y’imyaka itatu imuguze muri Gasogi, nyuma y’ubwumvikane bwari bwabaye hagati y’amakipe yombi ndetse n’umukinnyi.

Nk’uko bigaragara mu masezerano y’uyu mukinnyi, yagombaga gutangwaho Miliyoni 10 Frw, ikipe ya Gasogi ikabonaho 60% (6.000.000 Frw) naho umukinnyi akabona 40% (4.000.000 Frw), akazatangwa mu byiciro bitatu.

Ku ikubitiro Rayon Sports yahise yishyura ikipe ya Gasogi icyiciro cya mbere gihwanye na 4.810.000 Frw, icyiciro cya kabiri cyagombaga guhabwa Gasogi gihwanye na 1.080.000 Frw, icya gatatu kikaba Miliyoni enye zagombaga guhabwa umukinnyi Manace Mutatu, agatangwa yose bitarenze iminsi 15 uhereye tariki 06 Nyakanga 2020.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko yahaye ikipe ya Rayon Sports amasaha atanu yo kuba yamwishyuye byaba bidakozwe agahita asesa amasezerano kuko ibyo bumvikanye Rayon Sports itigeze ibyubahiriza.

KNC kandi yongeye no kubishimangira mu kiganiro yagiranye na Radio 10, aho yagize ati "Kugeza uyu munsi nta mafaranga Rayon Sports yigeze yishyura Manasseh nta n’igicieri cy’icumi yamuhaye, ku munsi w’ejo yari atagereje amafaranga ariko ntayo yigeze abona, ariko igitangaje ni ukumva ko baguze undi mukinnyi bakamwishyura ariko ntibishyure umukinnyi basinyishije amasezerano y’ideni".

Yunzemo ati " Ibyo tubona ko ari ukwica amasezerano, twandikiye e-mail Rayon Sports duha kopi Ferwafa, uyu munsi nimugoroba kuri Konti ya Sadate arasanga amafaranga yari yahaye Gasogi, bisobanuye ko amasezerano ya Manace Mutatu aza kuba asheshwe, twabandikiye integuza n’abarayons bose babimenye".

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, Sadate Munyakazi uyobora Rayon Sports yasubije umuyobozi wa Gasogi United amwibutsa ko nta masezerano yigeze aba hagati ya Rayon na Gasogi kuri Manace, ko ahubwo amasezerano yabaye hagati ya Manace na Rayon Sports ko Gasogi United yari umutangabuhamya muri ayo masezerano.

Yagize ati" Rayon Sports nta masezerano yagiranye na Gasogi kuri Manace, ahubwo amasezerano twayagiranye n’umukinnyi, Gasogi ihari nk’umutangabuhamya, nta bubasha n’ubushobozi bafite bwo kwisubiza umukinnyi kuko si uwabo ni uwa Rayon Sports".

Sadate yavuze ko KNC atigeze abahamagara ngo abibutse iby’ideni ahubwo ngo akabishyira mu itangazamakuru. Manace yerekeje muri Rayon Sports ayisinyira imyaka itatu y’amasezerano nyuma y'uko Guy Bukasa wahoze amutoza muri Gasogi United na we amaze gusinya gutoza iyi kipe mu gihe kingana n’umwaka umwe. 

Manace yakiniye Gasogi United umwaka ushize w'imikino

Manace yerekanwe nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu gihe cy'imyaka itatu iri imbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND