RFL
Kigali

Ntacyo aravuga ku butumire! Bite bya Kevin Monnet-Paquet mu Mavubi? Meddie Kagere ararara mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/10/2020 17:00
0


Mu gihe abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda batangira kugera mu gihugu kuri uyu wa 28 Ukwakira 2020 mu rwego rwo kwitegura Cape Vert, hakomeje kwibazwa ibya rutahizamu wa Saint-Etienne, Kevin Monnet-Paquet, wahawe ubutumira ariko akaba ataragira icyo atangaza ndetse akaba atarohererezwa itike imuvana mu Bufaransa.



U Rwanda ruritegura imikino ibiri ruzakina n'igihugu cya Cape Vert mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika CAN 2021 izabera muri Cameroun, umukino ubanza uzakinirwa i Praia tariki ya 11 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Ni bwo bwa mbere uyu mukinnyi w'imyaka 32 yari ahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, nyuma yo kugaragaza ko yifuza kwambara umwambaro w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Paquet yahamagawe n'umutoza Mashami Vincent mu bakinnyi bazakina na Cape Vert, anahabwa ubutumire, gusa ku ruhande rwe ntacyo aratangaza, ngo yerure avuge niba azitabira cyangwa atazitabira.

Mashami Vincent yatangaje ko yaba ari amahirwe akomeye kugira umukinnyi nka Monnet Paquet ku mukino wa cape Vert.

Abasesenguzi muri ruhago bemeza ko bigoye ko uyu rutahizamu uheruka kuva mu mvune bigoye ko yakwitabira ubutumire kuri iyi nshuro bigendanye n'ubuzima bwe uburyo bwari buhagaze mu minsi ishize ndetse ukanareba ku myiteguro y'Amavubi ishobora kuba nta cyizere itanga cy'intsinzi.

Abandi bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bahamagawe baratangira kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020.

Meddie Kagere niwe uza kubimburira abandi kuko aza kuhagera ku I Saa moya z’ijoro n’ubwo afite imvune muri iyi minsi, ndetse na Rwatubyaye Abdul uhagera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Abandi bakinnyi bategerejwe vuba harimo Rubanguka Steve ukina mu ikipe ya Rupel Boom FC mu Bubiligi, akazahagera ku Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020.

Muhire Kevin ategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, mu gihe abakina ku mugabane w’i Burayi barimo Djihad Bizimana, Salomon Nirisarike na Yannick Mukunzi batazakorana n’abandi imyitozo mu Rwanda, ahubwo bazahurira muri Cap-Vert.

Abakinnyi 11  ba APR FC bahamagawe batitabiriye imyitozo ya mbere ndetse bakaba bataranatangiranye n’abandi icyiciro cya kabiri cy’imyitozo, umutoza w'iyi kipe yatangaje ko azabemerera kwitabira umwiherero w'Amavubi ku wa mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020.

Ntacyo Kevin Monnet Paquet aratangaza ku butumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi

Kagere Meddie aragera mu Rwanda saa Moya

Rwatubyaye arahagera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND