RFL
Kigali

"Ntacyo nabona nabakorera cyahwana neza n'icyizere mwangiriye" - Mirafa yashimiye inzego zose zagize uruhare mu iterambere rye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/02/2021 18:24
0


Nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia, Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Nizeyimana Mirafa, yasazwe n'amarangamutima, ashimira amakipe yanyuzemo, Abafana ndetse n'itangazamakuru rya Siporo ku ruhare bagize mu iterambere ry'umwuga we, avuga ko ntacyo yabona yabitura.



Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Zanaco FC yatangaje ko yamaze guha amasezerano y'imyaka ibiri Nizeyimana Mirafa, azarangira mu 2023.

Uyu mukinnyi werekeje muri Zambia avuye muri Rayon Sports, yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare mu iterambere ry'umwuga we, avuga ko ntacyo yabona yabitura cyahwana n'icyizere bamugiriye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mirafa yagize ati: "Ku muryango mugari w'umupira w'amaguru mu Rwanda by'umwihariko amakipe nanyuzemo kuva muri Marines FC, Etincelles FC, Police FC, APR FC na Rayon Sports mperukamo, aka kanya ntacyo nabona nabakorera ku buryo cyahwana neza n'ikizere mwangiriye ngo dukorane yaba igihe kinini n'icyari kisumbuyeho twagiye tumarana.

Mu by'ukuri nagiriwe amahirwe yo kuba mu miryango myiza y'ayo makipe mvuze haruguru ari nabyo na n'ubu bingira uwo ndiwe muri uyu mwuga. Mwese rero nkaba mbahagaze imbere mbashimira ku ruhare mwagize mu itera mbere ry'umwuga.

Sinasoza ntashimye abafana b'aya makipe kuko bose twabanye neza byatumaga nitaanga kugira ngo bishime. Ntabwo kandi nahinira aha ntashimye itangazamakuru rya siporo mu Rwanda ryamfashije mu kuzamura izina ryanjye abatari banzi bakamenya yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Nyuma y'ibyo rero, Imana ikomeze ibahe umugisha kuko nanjye nyishima ko yamfashije kubona akazi mu ikipe nshya ya ZANACO fc (Zambia). Mugire Amahoro!!

NIZEYIMANA Mirafa 🇷🇼@official_rayonsports @aprfcofficial @policefcrwanda @etincellefc @marinefcofficial".

Mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na InyaRwanda, Mirafa yatangaje ko n'ubwo Zanaco ifite abakinnyi benshi b'abahanga, yizeye kuzabona umwanya wo gukina kandi akaba akomeje gukora cyane kuko arirwo rufunguzo ruzamugeza kuri byinshi kandi byiza.

Mirafa yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Zanaco FC

Mirafa yavuye muri Rayon Sports ayimazemo umwaka umwe gusa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND