RFL
Kigali

Ntibashaka ko ajya kwa mukeba! Abafana ba Rayon Sports bakusanyije amafaranga yo kwishyura Blaise wifuzwa na APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/08/2021 16:03
0


Abafana N’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports biyemeje kurwanira ishema ry’ikipe bihebeye, bakusanya hafi miliyoni n’igice yo kwishyura Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati kugira ngo atajya muri mukeba wabo APR FC umushakira hasi kubura hejuru.



Abafana ba Rayon Sports biganjemo abibumbiye muri za Fan club, bamaze gukusanya amafaranga arenga miliyoni 1,42 Frw akenewe kugira ngo yishyurwe umwenda yasigawemo ubwo yasinyiraga iyi kipe mu 2020, kugirango atagira ahandi yerekeza.

Blaise yageze muri Rayon Sports tariki ya 08 Nzeri 2020 avuye muri Marines FC, akaba yari yemerewe miliyoni 4Frw ariko ahabwa imwe gusa andi bayamusigaramo.

Mu mwaka we wa mbere uyu mukinnyi yarigaragaje cyane bituma abengukwa n’amakipe atandukanye arimo APR FC na Kiyovu Sports.

Nyuma y’uko aya makipe agaragaje ko yifuza uyu mukinnyi ndetse anamuha akayabo, Blaise yandikiye Rayon Sports asaba kuvugurura amasezerano kuko ibikubiye mu yo yasinye mbere bitubahirijwe.

Rayon Sports ntabwo yihutiye kwishyura uyu mukinnyi, ariko imusubiza imwemerera ko imubereyemo umwenda ndetse azawuhabwa uko ubushobozi buzajya buboneka.

Nyuma y’ibyo byose byazengurukiraga kuri uyu mukinnyi ari nako amakipe arimo APR FC akomeza kumuganiriza, abafana b’iyi kipe bafashe iya mbere biyemeza gutanga amafaranga yo kwishyura uyu mukinnyi kugira ngo akomeze abakinire, ndetse ku ikubitiro bakaba bamaze gutanga miliyoni 1,45Frw muri Miliyoni 2Frw biyemeje gutanga.

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports umwaka umwe ndetse akaba ari nawe wasinyishije uyu mukinnyi avuye muri Marines FC, ari mu bitanze aho yatanze ibihumbi 200 Frw, Dr Uwiragiye na Ndahiro batanze ibihumbi 100.

Biravugwa ko Nishimwe Blaise yamaze kuganira n’ikipe ya APR FC inamwizeza byinshi, akaba ari yo mpamvu yandikiye Rayon Sports asaba kuvugurura amasezerano.

Blaise ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane muri Rayon Sports umwaka ushize w'imikino

Nishimwe Blaise ashobora kwerekeza muri APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND