RFL
Kigali

Ntwali Fiacre wa APR FC yatijwe muri Marines

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/08/2020 12:08
0


Umunyezamu ukiri muto Ntwali Fiacre wari umaze imyaka ibiri muri APR FC, yamaze gutizwa umwaka umwe muri Marines FC, aho yizeye kuzabona umwanya uhagije akazamura urwego rwe rw’imikinire.



Ntwali Fiacre ari mu banyezamu bahabwa amahirwe na benshi yo kuzaheka amakipe yabo ndetse n’ikipe y’igihugu mu bihe biri imbere, kubera impano bagaragaje yo gukina umupira w’amaguru.

Amakuru yo gutizwa kwa Ntwali Fiacre yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Rtd Lt. Col Sylvestre Sekaramba, ku rubuga rwa interineti rw’iyi kipe. Yagize ati “Ni byo koko umunyezamu Ntwali Fiacre twamaze kumutiza muri Marines FC kugira ngo bimufashe kuzamura urwego rwe rw’imikinire, nyuma y’uko tuzamuye undi munyezamu tumukuye mu ikipe ya Intare FC”.

Ntwali w’imyaka 21 y’amavuko, yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yagezemo muri 2015 afite imyaka 16, nyuma aza kuzamurwa muri APR FC muri 2018. APR FC itije Ntwali nyuma yo kuzamura umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, werekanywe mu bakinnyi batanu bashya iyi kipe yerekanye kuwa 19 Nyakanga 2020.

Kuva yagera muri APR FC, Ntwali Fiacre ntiyakunze kubona umwanya uhagije wo gukina kuko kuva Kimenyi yagenda, iyi kipe yazanye Rwabugiri Omar ahita umunyezamu wa mbere ubanza mu kibuga. Fiacre yatwaranye na APR FC ibikombe birimo igikombe cya shampiyona cya 2019-2020, ibikombe bibiri by’Intwali 2019 na 2020, igikombe cy’Agaciro cya 2018 ndetse na Super coupe ya 2018.

Ntwali Fiacre yatijwe umwaka umwe muri Marines FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND