RFL
Kigali

Nyuma y'iminsi micye ageze muri Canada, Edman yasohoye indirimbo 'One' yahurijemo Social Mula, Andy Bumuntu, Alyn Sano na Flyest Music-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/01/2022 9:24
0


Edman wamenyekanye mu itangazamakuru mu gisata cy'imyidagaduro wanakunze kwerekana ko ashyigikiye imyidagaduro, yasohoye indirimbo ya mbere yise 'One' yahurijemo abahanzi bakomeye barimo Social Mula, Andy Bumuntu, Alyn Sano na Flyest Music.



Ishimwe Edson uzwi nka Edman asohoye iyi ndirimbo nyuma y'iminsi micye akoze ubukwe agahita ajya gutura mu gihugu cya Canada mu kwegera umufasha we Mugisha Elizabeth wari usanzwe utuye muri Canada.


Edman yabaye mu itangazamakuru ry'imyidagaduro

Edman washinze Edman Entertainment, akigera muri Canada, yatangarije inyaRwanda ko nubwo avuye mu Rwanda, adahagaritse gufasha abahanzi batandukanye mu bya muzika bihagaze, ahubwo ko ari cyo gihe cyo gukora cyane no gufasha abahanzi bo mu Rwanda no muri Canada n'abandi batandukanye. Yanaboneyeho gutangaza ko abanyarwanda bakwitega indirimbo 'One' yahurijemo abahanzi bakunzwe mu Rwanda.


Alyn Sano umuhanzikazi ufite ijwi ryiza cyane 

Mu guhitamo aba bahanzi barimo Andy Bumuntu, Social Mula na  Alnyn Sano, yavuze ko ajya kubatekereza byaturutse ku mwihariko w'amajwi yabo meza. Yagize ati "Project njya kuyitekereza, nari mfite igitekerezo cyo guhuriza hamwe abahanzi bafite amajwi yihariye mu ruganda rwacu rwa muzika nyarwanda. Ni ko gutoranya Alyn Sano, Social Mula na Andy Bumuntu kandi bitwara neza mu miririmbire".


Andy Bumuntu uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda


Social Mula umwe mu bahanzi bagiye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe z'abahanzi batandukanye umwaka wa 2021

KANDA HANO WUMVE 'ONE' YA EDMAN FT ANDY BUMUNTU, SOCIAL MULA, ALYN SANO NA FLYEST MUSIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND