RFL
Kigali

Omar Sidibé wa Rayon Sports ageze kure aganira na Kiyovu Sports ashobora kwerekezamo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/05/2020 9:46
0


Umunya-Mali w’imyaka 30 y’amavuko ‘Omar Sidibé’ ukina inyuma y’abataha izamu muri Rayon Sports na we aravugwa mu ikipe ya SC Kiyovu aho bamushaka ko yaza kuziba icyuho cya Twizerimana Martin Fabrice wagiye muri Police FC.



Abari hafi yuyu mukinnyi bataganje ko hari abayobozi ba Kiyovu Sports bamaze iminsi bamuganiriza kugira ngo bamuhe icyo yifuza cyose ayisinyire.

Inyarwanda yamenye ko impande zombi zabanje kudahuza ku mafaranga agomba guhabwa, gusa ngo hari icyizere ko uyu mukinnyi wagaragaje ko afite impano idasanzwe muri ruhago mu gihe kitarambiranye ashobora kwisanga mu ikipe y’Urucaca izatozwa na Olivier Karekezi umwaka utaha w’imikino.

Kuba Rayon Sports bataricarana ngo baganire ku hazaza he muri iyi kipe, byongerera amahirwe menshi Kiyovu Sports yo kuba yamubona kugira ngo azibe icyuho cya Martin Fabrice werekeje muri Police Fc ndetse na Nsanzimfura Keddy wamaze kujya muri APR FC.

Omar Sidibé ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona y’u Rwanda by’umwihariko ku buhanga bwe mu kibuga ndetse n‘buryo aganiriza bagenzi be anabahagarika mu kibuga, byatumwe bamuha akazina ka ‘Mwalimu’.

Omar Sidibé wakiniye amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika arimo AS VITA Club yo muri DR Congo, ashobora kwisanga muri kiyovu Sports kuko bisa naho impande zombi zigeze kure mu biganiro kandi ngo biri kugenda neza.

Sidibé yerekeje muri Kiyovu Sports yaba abaye umukinnyi wa Gatatu uvuye muri Rayon Sports akajya muri Kiyovu Sports nyuma yaho umwaka w’imikino 2019/20 usojwe imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi, nyuma yuko myugariro Irambona Gisa Eric n’umunyezamu Kimenyi Yves bamaze gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe.

Kiyovu Sports ifite intego zikomeye mu mwaka utaha w’imikino zatumye isinyisha umutoza Olivier Karekezi, bamugurira abakinnyi bakomeye barimo rutahizamu Babuwa Samson, Irambona Eric na Kimenyi Yves ndetse banagumana bamwe mu bakinnyi bakomeye bayikiniye umwaka ushize.

Intego y’Urucaca mu mwaka utaha w’imikino ni ukwegukana kimwe mu bikombe bikomeye bikinirwa mu Rwanda, ku buryo ikipe izongera gusohokera igihugu mu mikino nyafurika.


Omar Sidibe ashobora kuva muri Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND