RFL
Kigali

Omar Sidibe wari mu nzira zigana muri Kiyovu Sports yishyuwe na Rayon Sports inamugira Kapiteni Wungirije

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/06/2020 15:08
0


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kwishyura amafaranga yose bwari bwasigayemo Umunya-Mali w’imyaka 30 y’amavuko ‘Omar Sidibé’ ukina inyuma y’abataha izamu, ihita inamugira kapiteni wungirije Rugwiro. Uyu mukinnyi akaba yari amaze iminsi mu biganiro n’ikipe ya Kiyovu Sports yamwifuzaga cyane.



Kuwa 05 Kamena 2020, nibwo byamenyekanye ko Omar Sidibe yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, aho bivugwa ko  yemerewe ibihumbi 7 by’amadolari, akaba yarahise ahabwa ibihumbi bibiri by’amadolari.

Mu minsi ishize nibwo itsinda ry’abafana ba Rayon Sports ryitwa Rocket ryahaye Sidibe amadolari 1500 kugira ngo areke ibiganiro yagiranaga na Kiyovu Sports.

Amakuru Inyarwanda yamenye ni uko Rayon Sports yarangije ibiganiro na myugariro Rukundo Dennis wakiniye ikipe ya APR FC, mu kugira ngo azibe icyuho cya Rutanga na Irambona berekeje mu yandi makipe.

Omar Sidibé ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona y’u Rwanda by’umwihariko ku buhanga bwe mu kibuga ndetse n‘buryo aganiriza bagenzi be anabahagarika mu kibuga, byatumwe bamuha akazina ka ‘Mwalimu’.

Omar Sidibé wakiniye amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika arimo AS VITA Club yo muri DR Congo, Stade Malien na Djoliba z’iwabo muri Mali, ndetse yanakiniye Hatayspor yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya.

Sidibe yasesekaye muri Rayon Sports muri 2019, akaba yarafashije kugarura umutekano mu kibuga hagati muri Rayon Sports muri uyu mwaka.

Kugeza magingo aya, Kapiteni wa Rayon Sports ni Rugwiro Herve akaba yungirijwe na Omar Sidibe.


Omar Sidibe yagizwe kapiteni wungirije muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND