RFL
Kigali

Patient Bizimana yasohoye amashusho y'indirimbo nshya 'Ijambo rya nyuma' yinjiza abantu muri Pasika-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/03/2019 8:49
0


Patient Bizimana ukunzwe mu ndirimbo 'Andyohera', 'Ubwo buntu', 'Menye neza', 'Iyo neza' 'Igitambambuga' n'izindi nyinshi zibumbatiye ubutumwa bwamamaza imbaraga z'Imana, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yasohokanye n'amashusho yayo.



Indirimbo nshya ya Patient Bizimana yitwa 'Ijambo rya nyuma', ikaba yasohokanye n'amashusho. Amajwi yayo yatunganyirijwe muri Wave Lab studio atunganywa na Producer Mark Kibamba uri mu bagezweho muri iyi minsi. Ni mu gihe amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe ndetse agatunganywa na producer Bob Chris Raheem wo muri Ikuzo studio uhageze neza mu bijyanye no gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi nyarwanda baramya Imana.

REBA HANO INDIRIMBO 'IJAMBO RYA NYUMA' YA PATIENT BIZIMANA


Patient Bizimana ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ari mu myiteguro y'igitaramo cya Pasika (Easter Celebration concert 2019) kizaza tariki 21 Mata 2019 aho azaba ari kumwe na Alka Mbumba wo DR Congo wamamaye mu ndirimbo 'Fanda nayo', Redemption voice b'i Burundi, Gaby Kamanzi na Shekinah worship team ya ERC Masoro. Ni igitaramo kizabera i Gikondo kuri Expo Ground. Mbere y'uko iki gitaramo kiba, Patient Bizimana yasohoye indirimbo nshya yinjiza abantu muri Pasika. 


Yaba mu majwi ndetse no mu mashusho, iyi ndirimbo 'Ijambo rya nyuma' Patient Bizimana irimo umwihariko uyitandukanya n'izindi yakoze dore ko itangira iri mu njyana Gakondo. Yumvikanamo amagambo ahamiriza abantu ko 'Yesu Kristo yapfiriye abari mu isi, akazuka anesheje urupfu, ubu akaba ari mu ijuru kwa se'. Muri iyi ndirimbo 'Ijambo rya nyuma' ya Patient Bizimana humvikanamo aya magambo: "Yari Umwami w'abami (Yesu) aza mu mwana w'intama avuka mu muntu yicisha bugufi arakubitwa arabambwa kuri cya giti i Goligota

Ahambwa mu gituro umwanzi arishima, icyo atamenye ku mwami wanjye ni uko nta cyaha yigeze akora. Yesu yanesheje urupfu aduha ubugingo ni we mwami wacu akiza imitima. Isezerano yararisohoje, ibyo yavuze yarabikoze, ubu yicaye ku ntebe y'inganji ni nawe ufite ijambo rya nyuma. Dore arazana n'ibicu amaso yose azamureba n'abamucumise bazamubona, aje nk'intare ya Yuda, yambaye n'icyubahiro, mu maso he hameze nk'izuba ricyaye. Nshuti mwizere bigishoboka, ni umunyebambe yitwa Rukundo."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IJAMBO RYA NYUMA' YA PATIENT



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND