RFL
Kigali

Peace Hoziyana yasimbukijwe ashyirwa muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa ‘East Africa’s Got Takent’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2019 17:19
0


Peace Hoziyana w’imyaka 23 y’amavuko, kubera ubuhanga yagaragaje mu kuririmba mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ rizahemba Miliyoni 45 Frw, yasimbukijwe ibindi byiciro akanama nkemurampaka kemeza ko ashyirwa muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa.



Hoziyana ni umwe mu bakobwa bw’ijwi riryoheye amatwi. Yize ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo aho yakuye ubumenyi bwatumye yifashishwa mu miririmbire n’abahanzi bakomeye mu Rwanda nka The Ben, Bruce Melodie, Yvan Buravan, Charly&Nina n’abandi.

Yaririmbye mu bitaramo n’ibirori bikomeye byakoranyije abaroheje n’abakomeye. Ijwi rye ryumvikanye mu bitaramo bya ‘East African Party’, irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryashyizweho umufuniko, ‘Gala Dinner’, amaze iminsi anifashishwa mu iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika’.

Afite ubuhanga mu gufata mu mutwe indirimbo z’abahanzi banyuranye byatumye abengukwa na benshi. Yifashishwa n’abahanzi baririmba indirimbo z’isi’, abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’abandi.

Hoziyana ni umwe banyempano 30 batoranyijwe guserukira u Rwanda mu irushanwa rya “East Africa’s Got Talent” riri kubera muri Kenya ahari abagera ku 120 baturutse muri Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’u Rwanda.

We na bagenzi be bavuye mu Rwanda mu mpera za Kamena 2019, berekeza muri Kenya. Yaririmbiye imbere y’abarenga 400 bari mu mu nyubako nini ya MPesa Foundation yari irimo, bihereye amaso ubuhanga bw’abanyempano batandukanye.

Yabwiye INYARWANDA, mbere y’uko azamuka ku rubyiniro yabanje gukoreshwa ikiganiro abazwa amavu n’amavuko ye, icyo azakoresha amafaranga azahabwa natsinda irushanwa n’ibindi.

Avuga ko Anne Kansime yamutinyuye amubwira ko adakwiye kugira ubwoba imbere y’abagize akanama nkemurampaka. Ageze imbere y'abo yaririmbye indirimbo ‘I will always love you’ y’umunyamuziki Whitney Houston witabye Imana.

Iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa na 820,479,832. Iyi ndirimbo kandi ni nayo uyu mukobwa yaririmbye ku nshuro ya mbere ubwo yiyandikishaga mu irushanwa.

Yagize ati “Yarantinyuye cyane Kansime(araseka). Yarakwakiraga akakabuza nyine niba ufite ubwoba ukamubwira uti yego cyangwa oya akakubwira akantu ukora kugira ngo wenda ubwoba bugabanuke. Mbega akagutinyura kugira ngo ujye kuri stage nawe wumva uruhutse muri wowe.”

Bamusabye kuririmba indirimbo yatanze yiyandikisha mu irushanwa. Yari afite iminota ibiri yo kuba amaze kwiyerekana. Avuga ko imbere y’akanama nkemurampaka, yumvaga ko ashobora gutambuka ashingiye ku myiteguro yari yakoze.

Peace aherutse kuririmba mu gitaramo 'Inganzo yaratabaye' cy'umuhanzi Jules Sentore

Asoje kuririmba yishimiwe bikomeye n’abagize akanama nkemurampaka ndetse n’abari bitabiriye kureba abagaragaza impano.

Akanama nkemurampaka kagizwe n’umunyarwandakazi Makeda Mahadeo [Dj Makeda], Umunya-Tanzania Vanessa Mdee usanzwe ari umuhanzi, Umunya-Uganda Gaetano Jjulo Kagwa ndetse na n’Umunya-Kenya, Jeff Koinange.

Muri ako kanya hamanuwe ibyitwa “Golden Buzzer”. Ni ikimenyetso cyerekana ko yateye intambwe yo kujya mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa (semi-final) asimbutse ibindi byiciro yagombaga guhataniramo n’abandi.

Yavuze ko yiteguye kwitwara neza mu irushanwa, asaba Imana kuzaba mu ruhande rwe. Atsindiye Miliyoni 45 Frw, ntakereza kuba yahita areka gufasha abahanzi mu bijyanye n’imiririmbire kuko ngo kuri we igihe nticyaragera cyo kuba yahita akora umuziki ku giti cye.

Lee Ndayisaba Umuyobozi w’irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ yabwiye INYARWANDA, ko bisobanuye y’uko hari ibindi byiciro yasimbujwe ashyirwa mu bazahatana muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa (semi-finals).

Yagize ati “Ukomej ahita agera mu kindi cyiciro cya ‘elimination’ ariko ubonye ‘Golden Buzzer’ iyo ‘step’ arayisimbuka agahita agaera muri ‘live shows’ (semi-Finals).

Ndayisaba avuga ko abageze muri ‘semi-finals’ bazajya muri Kenya mu ‘live shows’ kandi ko buri kiganiro kizasiga abakomeza. Kuya 04 Kanama 2019 nibwo bazatangira.

Peace Hoziyana mu 2015 yahatanye mu irushanwa ‘Hanga higa’ yabaga ku nshuro ya Gatatu. Icyo gihe uwatsinze yari yemerewe gukorerwa album y’indirimbo 20 na Video. Batsinze ari umunani, uyu mukobwa abari uwa mbere.

Uyu mukobwa avuga ko yiteguye kwitwara neza muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa


Peace azasubira muri Kenya ahatana muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa

Soma: -Umunyarwandakazi Makeda, Vanessa Mdee mu Kanama Nkemurampaka k'irushanwa 'East Africa's Got Talent'

- Elisha yagarutse i Kigali avuga imyato injyana Gakondo yamugejeje mu kindi cyiciro cy'irushanwa 'East Africa's Got Talent'

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PEACE HOZIYANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND