RFL
Kigali

Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi wa UCI Lappartient ku kwakira shampiyona y’Isi ya 2025 – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/05/2021 9:33
0


Kuri uyu wa mbere Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi ‘UCI’ David Lappartient uri mu Rwanda kuva mu cyumweru gishize, baganira ku kuba shampiyona y’Isi y’amagare ya 2025 yazabera mu Rwanda.



Bwana Lappartient w’imyaka 47, ari mu Rwanda aho ari gukurikira irushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda n’amagare ‘Tour du Rwanda 2021’ aho iri kuba ku nshuro ya 13.

Ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Hon. Munyangaju Aurore Mimosa, David Lappartient yakiriwe na Perezida Kagame baganira birambuye kuri shampiyona y’Isi y’amagare ya 2025 ishobora kubera mu rw’imisozi igihumbi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa UCI David Lappartient uri mu Rwanda aho yitabiriye Tour du Rwanda 2021.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Bwana Lappartient yavuze ko yahuye na Perezida Kagamr na Minisitiri Munyangaju baganira ku kwakira shampiyona y’Isi ya 2025, ndetse ashimira cyane uyu muyobozi ugaragaza ko ashyigikiye umukino w’amagare.

Yagize ati”Uyu munsi nahuye na Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, tuganira ku iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda ndetse tunaganira kuba iki gihugu cyakwakira shampiyona y’Isi ya 2025.

“Ndashimira byimazeyo Perezida Kagame ku ruhare agaragaza mu gushyigikira uyu mukino”.

Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya 13, gusa ikaba iri gukinwa ku nshuro ya gatatu iri ku rwego rwa 2.1, iy’uyu mwaka yatangiye tariki ya 02 Gicurasi bikaba biteganyijwe ko izasozwa tariki ya 09 Gicurasi 2021.

Perezida Kagame yakiriye David Lappartient uyobora UCI baganira kuba u Rwanda rwazakira shampiyona y'Isi y'amagare ya 2025

Perezida Kagame ari kumwe n'umuyobozi wa UCI Lappartient na Minisitiri Munyangaju Aurore

Icyizere ni cyose ko shampiyona y'Isi ya 2025 izabera mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND